Mpore Rwanda Lyrics
Mpore Rwanda Lyrics by ODA PACCY
Uracyaririra abawe, wavukijwe Rwanda
Kandi uracyasama imitima y’abawe mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Mpore mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Genocide ntigasubire
Wakosheje iki nyakugira abana
Ko wari intaho ya rurema itarenganya
Kuki abawe bavukijiwe kuramba
Kuki abawe bavukijwe ubuzima
Uw’94 waje udasiga n’umwe
Kwitwa umututsi bihinduka icyaha
Twabuze ababyeyi, tuvutswa guteta
Twabuze abana mizero y’ahazaza
Inshuti n’abavandimwe batabarika
Rwanda intimba wagize ntizongere
Uracyaririra abawe, wavukijwe Rwanda
Kandi uracyasama imitima y’abawe mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Mpore mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Genocide ntigasubire
Ingaruka z’uko tutabareba , n’ubu twese ziratuzonga
Ni nayo mpamvu kubibuka bitureba twese nk’abanyarwanda
Tuzabatura rugira, imana yabisubije ibakunze
Tuzabatura amasengesho, na kera gusenga byari intwaro
Ubumwe bwunga n’ubwiyunge, bugire icyicaro kidasaza
Amahoro ahinde mu banyarwanda
Duhore twibuka twiyubaka
Dusiba icyuho cy’abacu twabuze
Duhore twibuka twiyubaka
Uracyaririra abawe, wavukijwe Rwanda
Kandi uracyasama imitima y’abawe mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Mpore mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Genocide ntigasubire
Mpore mporeee mpore Rwanda
Abawe twariyubatse twese
Kwigira byatuvanye mu mwijima
Twakiriye urumuri rutazima ahh
Oooohh humura
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Mpore mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Genocide ntigasubire
Watch Video
About Mpore Rwanda
More ODA PACCY Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl