CORONA Lyrics by ODA PACCY


Its Empire

[VERSE 1: Alto]
Virus ya Corona
Yandura ivuye k’umuntu umwe
Akayanduza undi gutyo
Iyo habayeho gukoranaho
No gukorora, kwitsamura
Hakagira umwanda usohoka
Iyo virus urayifata (urayifata)
Bimwe mu bimenyetso byihariye
Bigaragaza iy’indwara
N’umuriro mwinshi
Gukorora, kubabara m’umuhogo
No kugira umusonga
Ibicurane n’umunaniro ukabije
Guhumeka nabi nabyo biri
Mubiyiranga.

[CHORUS]
Twese hamwe dufatanye
Turwanye icyo cyorezo
Twese hamwe nk’umuntu umwe
Cyandura kitarobanura

Twese hamwe dufatanye
(twirinde icyo cyorezo corona)
Twese hamwe nk’umuntu umwe
(Cyandura kitarobanura)

[VERSE 2: Oda Paccy]
Fata ingamba irinde neza Urinda abawe
Twirinde icyo cyorezo Corona
Koresha kandagira ukarabe n’amazi meza
N’isabune cyangwa alchol yabugenewe

(Hand washing is one of the most effective ways of preventing the spread of corona virus Wash your hands with soap and water for at least 40 to 60 seconds)

Niba ukoroye cyangwa witsamuye
Ibuka kwipfuka n’agatambaro gasukuye
Wikikora k’umunwa ku mazuru no ku maso
Mugihe utakarabye intoki n’isabune uko bikwiye
Wirinda kuramukanya nibyo,
Guhana ibiganza cyangwa guhoberana ibyo sibyo
Wikegera abandi wagize ibimenyetso
Ndetse wibuke kwambara n’agapfukamunwa
Ahateraniye abandi, ahantu hafunganye
Ingendo zitari ngombwa ibyo byose tubyirinde
Wibuke guhamagara ababishinzwe
Igihe cyose wagaragaje ibimenyetso

[CHORUS]
Twese hamwe dufatanye
Turwanye icyo cyorezo
Twese hamwe nk’umuntu umwe
Cyandura kitarobanura

Twese hamwe dufatanye
(twirinde icyo cyorezo corona)
Twese hamwe nk’umuntu umwe
(cyandura kitarobanura)

Twese hamwe dufatanye
Turwanye icyo cyorezo
Twese hamwe nk’umuntu umwe
Cyandura kitarobanura

Twese hamwe dufatanye
(twirinde icyo cyorezo corona)
Twese hamwe nk’umuntu umwe
(cyandura kitarobanura)

 

Watch Video

About CORONA

Album : Corona
Release Year : 2020
Copyright : ©Oda Paccy, Empire Records 2020
Added By : Florent Joy
Published : Mar 24 , 2020

More ODA PACCY Lyrics

ODA PACCY
ODA PACCY
ODA PACCY
ODA PACCY

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl