ODA PACCY Mpore Rwanda cover image

Paroles de Mpore Rwanda

Paroles de Mpore Rwanda Par ODA PACCY


Uracyaririra abawe, wavukijwe Rwanda
Kandi uracyasama imitima y’abawe mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Mpore mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Genocide ntigasubire

Wakosheje iki nyakugira abana
Ko wari intaho ya rurema itarenganya
Kuki abawe bavukijiwe kuramba
Kuki abawe bavukijwe ubuzima
Uw’94 waje udasiga n’umwe
Kwitwa umututsi bihinduka icyaha
Twabuze ababyeyi, tuvutswa guteta
Twabuze abana mizero y’ahazaza
Inshuti n’abavandimwe batabarika
Rwanda intimba wagize ntizongere

Uracyaririra abawe, wavukijwe Rwanda
Kandi uracyasama imitima y’abawe mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Mpore mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Genocide ntigasubire

Ingaruka z’uko tutabareba , n’ubu twese ziratuzonga
Ni nayo mpamvu kubibuka bitureba twese nk’abanyarwanda
Tuzabatura rugira, imana yabisubije ibakunze
Tuzabatura amasengesho, na kera gusenga byari intwaro
Ubumwe bwunga  n’ubwiyunge, bugire icyicaro kidasaza
Amahoro ahinde mu banyarwanda
Duhore twibuka twiyubaka
Dusiba icyuho cy’abacu twabuze
Duhore twibuka twiyubaka

Uracyaririra abawe, wavukijwe Rwanda
Kandi uracyasama imitima y’abawe mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Mpore mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Genocide ntigasubire

Mpore mporeee mpore Rwanda
Abawe twariyubatse twese
Kwigira byatuvanye mu mwijima
Twakiriye urumuri rutazima ahh
Oooohh humura

Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Mpore mpore nyakuganza
Mpore (mporeee)
Mpore (mporeee)
Genocide ntigasubire

Ecouter

A Propos de "Mpore Rwanda"

Album : Mpore Rwanda
Année de Sortie : 2020
Ajouté par : Farida
Published : Apr 11 , 2020

Plus de Lyrics de ODA PACCY

ODA PACCY
ODA PACCY
ODA PACCY

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl