Diamante Lyrics by YOUNG GRACE


Ameze atanu arashize ntiyumvisha uko ashize
Nkuvugisha ntanakuzi  yewe nawe ntuvuge
Naguhaye icumbi ntazigera nkwishyuza
Yewe sinzi igituma njye nawe duhuza
Sinzi uko usa icyo nzi nakazina kawe gusa
DIAMONTE ka nkubwire asante
Gira bwangu uze duhure nkwibwirire achante
Kuko n’amezi macye usigaje munda yanjye
Ibiro byabaye byinshi uramvuna nkatuza
Mpora mfite amatsiko y’umunsi uzaza
Gusa sinzi sindi sure neza
Sindi ready yo kuzagusangira n’abandi
Nabaye uwambere wamenye kubaho
Utugumi n’utugeri  twawe byo binkoraho
Dufitanye amateka twembi duhuriyeho
Twasangiye byose icyo utamenye n’imbeho
Ndumwe  rukumbi ku isi wavuganye nawe
Nkuvugisha buri munsi umara irungu
Ndabizi uba unyumva nubwo utajya unsubiza
Ndetse sinkikora ikintu ntabanje kukubaza

Aaabakuzi barakwiratana
Ubu ndiho kubwawe mwana wanjye
Wandekura naagwa
Ntawuzagukoraho
Nzakubera intwari rudasubwa
Aahhh aah DIAMANTE
Aahhh aah DIAMANTE  take your mucho

Amezi tumaranye ntibyari ibirori gusa
Ukumbura Papa ukamubura ugatuza
Ntiyakwibagiwe yewe ntiyagusize
Yagiye kukubakira ejo hawe hazaza
Naravunitse nararize narababaye
Akenshi ntanimpamvu gusa byose warabyumvaga
Naguteye ubwoba wenda wumva utari shekira
Gusa humura wowe ntacyo waba ukimfite
Mamy na Dady Grand Pa na Grand mother  Uncle na Aunte bose bifuza kukubona
Uzasanga ukunzwe nkakarabo m’ubutayu
Uzahora urinzwe  ntuzagire ubwoba na rimwe
Sinzi niba uri agakobwa cyangwa uri agahungu
Icyo nzi neza nuko uri umumararungu
Uzahorana agaseko ntuzababara
Nunababara nta n’umunota bizamara
Isi ujemo nimbi yarangiritse
Uzasangamo abantu batecyereza ibibi gusa
Ntuzagire ikibazo nzahaba kubwawe
Papa na Mama bazahora hafi yawe
Ntuzatinye gukura ntuzatinye gukora
Ntuzatinye gukora icyo umutima uzakwishyuza
Imvura imiyaga izuba n’amapfa ntibizagutere ubwoba n’ibijyana n’ibihe

Aaabakuzi barakwiratana
Ubu ndiho kubwawe mwana wanjye
Wandekura naagwa
Ntawuzagukoraho
Nzakubera intwari rudasubwa
Aahhh aah DIAMANTE
Aahhh aah DIAMANTE  take your mucho

Utu turirimbo nkumvisha nkabyina njyenyine
Rimwe tuzatubyinana burinde bucya
Nkivuga gucya ndumva butinze gucya
Ngo njye nawe tujyane muri icography
Ubwo duherukayo ukwezi kurashize
Ndumva mfite amatsiko yo kongera kukubona
Ndumva mfite amatsiko yo kumenya uwo uriwe
Niba uri  agakobwa nsaba Imana ngo izakwiteho
Iguhe urukundo nugukunda bimwe by’ukuri
Iguhe umugabo uzuba nawe akakubaha
Niba uri Umuhungu nsaba Imana ngo izakwiteho
Iguhe ubutwari uzagucyenera uzamwiteho
Ntuzababaze umukobwa ntuzababaze umukunzi
Ntuzameneke umutima izakurinde abanzi
Vayo nicyo gihe korera igihugu
Izina ryawe rikoreshe wubake ibigwi
N’amahanga akumenye abawe bakubahe
Uzabe ikitegererezo Superhero
Ntuzabona icyo uzifuza cyose biri normal
Gusa ntacyo uzamburana uzaba ucyeneye
Nzakubera ingabo mumvura nkubere umutaka
Njye nawe tuzajyana nk’inkuba mumurabyo
Mbaye ngushimiye kubwo gukurira murinjye
Niteguye ko uzakurira mumaso yanjye
Twaturirimbo nkumvisha uy’umunsi
Numara gukura tuzatubyinana twembi.

 

Watch Video

About Diamante

Album : Diamante (Single)
Release Year : 2019
Added By : Florent Joy
Published : Jul 22 , 2019

More YOUNG GRACE Lyrics

YOUNG GRACE
YOUNG GRACE
YOUNG GRACE
YOUNG GRACE

Comments ( 0 )

No Comment yet

See also



You May also Like



Get Afrika Lyrics Mobile App

About AfrikaLyrics 

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2020, New Africa Media Sarl