Amahoro Y'Imana Lyrics
Amahoro Y'Imana Lyrics by KIZITO MIHIGO
Singiza Imana munyarwanda, singiza !
Yamamaze kuko yatwiyeretse
Ikaduherekeza muri uru rugendo rutagatifu
Makumyabiri n'itanu twitoza kongera kubana
Mu mahoro no mu buvandimwe dukesha ab'ijuru
Singizwa mubyeyi wacu
Singizwa Wowe wahaye u Rwanda ubumwe
N'ibyo twakoze ni Wowe wabidushoboje Nyagasani
Singizwa mubyeyi w'impuhwe n'imbabazi
Tukwigiraho kubabarira no kwiyunga nyabyo
Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka
Tutari kumwe nawe mana y'Ukuri

Kiriziya umuryango wawe
Yamamaza ubuvandimwe mu bantu
Yimakaza urukundo n'ineza by'uhoraho
N'iyi myaka ishize Kiriziya yakoze uwo murimo wayo
Mu bwiyoroshye n'umutuzo dukesha ab'ijuru
Singizwa mubyeyi wacu
Singizwa Wowe wahaye u Rwanda ubumwe
N'ibyo twakoze ni Wowe wabidushoboje Nyagasani
Singizwa mubyeyi w'impuhwe n'imbabazi
Tukwigiraho kubabarira no kwiyunga nyabyo
Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka
Tutari kumwe nawe mana y'Ukuri
Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka
Tutari kumwe nawe mana y'Ukuri
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Kristu bumwe bwacu twiyoborere
Komeza utubere umwunzi
Natwe tube umwe rwose nk'uko wabivuze
Nk'uko uri umwe na Data
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Nzaharanira iteka kuba umuhamya w'amahoro y'Imana
Ntange ubutumwa hose ko Nyagasani
Ariwe mahoro yanjye
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Nzataramira Imana nyishimire ibyo mfite izampa n'ibisigaye
Yandokoye byinshi byica umubiri, irokora na roho yanjye
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Na Nyina wa Jambo wadusuye akatuburira
Tumwizeze rwose ko noneho ubutumwa twabwumvise
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Watch Video
About Amahoro Y'Imana
More KIZITO MIHIGO Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl