Ijoro Ribara Uwariraye Lyrics
Ijoro Ribara Uwariraye Lyrics by KIZITO MIHIGO
Bana b'iwacu i Rwanda nimuze twibuke
Twibuke jenoside yakorewe abatutsi
Rubanda banyimye amatwi ngo: "Akenshi jye mvuga ishavu"
Ntibazi ko muri iryo shavu ariho hashibutse imbaraga z'u Rwanda
Ntibazi ko muri iryo shavu ariho hashibutse amababa y'inuma yanjye
Ijoro ribara uwariraye ni twebwe tuzaburira isi
Kuko twamenye amacakubiri, ni twebwe tuzahamya ubumwe
Kuko twagiriwe urwango, tuzabe abahamya b'urukundo
Tuzabe imbuto z'umugisha zeze ku giti cy'umuruho
Tuzabe amashami y'ibyishimo yashibutse mu ishavu

Abantu babona umwanana w'insina bakibagirwa inguri
Abantu babona amazi y'iriba bakibagirwa isoko
Banyibutsa ikiremwamuntu gitinya kwibuka
Ngo nuko amateka yacyo ari mabi
Amateka n'ubwo yaba ari mabi
Tuzayavuga uko yabaye
Amateka n'ubwo yaba ababaje
Tuzavuga amazina yayo, kuko ariho tuva twese
Kuko ariyo nguri yacu dushingiraho ejo hazaza
Ijoro ribara uwariraye ni twebwe tuzaburira isi
Kuko twamenye amacakubiri, ni twebwe tuzahamya ubumwe
Kuko twagiriwe urwango, tuzabe abahamya b'urukundo
Tuzabe imbuto z'umugisha zeze ku giti cy'umuruho
Tuzabe amashami y'ibyishimo yashibutse mu ishavu
Ijoro ribara uwariraye ni twebwe tuzaburira isi
Kuko twamenye amacakubiri, ni twebwe tuzahamya ubumwe
Kuko twagiriwe urwango, tuzabe abahamya b'urukundo
Tuzabe imbuto z'umugisha zeze ku giti cy'umuruho
Tuzabe amashami y'ibyishimo yashibutse mu ishavu
Tuzabe imbuto z'umugisha zeze ku giti cy'umuruho
Tuzabe amashami y'ibyishimo yashibutse mu ishavu
Watch Video
About Ijoro Ribara Uwariraye
More KIZITO MIHIGO Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl