Paroles de Urwiririza
Paroles de Urwiririza Par JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Urwiririza
Mbe wa mukobwa kiberinka
Ko bamubajije ngo agiye he
Ko yabashubije ngo azaza
Naramuka ataje bazihebere
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Cyo ngwino urare ngwino urare we
Cyo ngwino urare ngwino urare we
Cyo ngwino urare kiberinka
Nyabusa ngwino urare uzaherekezwa
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Uriya mwana aje kwenda iki
Ko naherutse musezera
Ko yanshubije n’ikiniga
Ati nibutse yuko uwaraye adataha
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa mukobwa ukora muri bara
Ko bamubwiye ngo nyina ararwaze
Ko yabashubije ngo bazamurwaze
Nakira bamucyure napfa bamuhambe
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na ka gasaza k’i bumbogo
Kabwiye ngenzi gushora inka
Kihina mu nzu gahaze urwagwa
Kambura umukazana umukenyero we
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Imbeba yiboneye agasheshe
Maze iranyaruka irakisasira
Ishaka akandi irakiyorosa
Iti: inkuru ziragenda nzaba mbarirwa
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa mugaragu wa nzapfa urundi
Ko bamubajije ifuni ihamba
Ko yabashubije abarangira
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa muhungu mbarubukehe
Ko bamutose ngo ajye kuvoma
Ngo kandi abanguke barike
Ati: uwanjye muwumpe ngende nywumanga
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Igikeri cyatanze imirizo
Giha inyamaswa ziriruka
Giha inyoni zirigurukira
Gishatse uwacyo iba yashize
Kiti: ibyaribyo byose nzajya muijuru
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa mukecuru rukukuri
Ko bamubwiye iby’a umusaza we
Bati imbogo yamwivuganye
Ko yikomereje gutora inda
Ati ibya byo ndabizi arayitahana
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa muhungu w’umworozi
Yajyanye amajye kuyagurisha
Bati: turagura ayo twumva aryoshye
Ko bayariye bakayamara
Agasubira iwabo akica inganda ye
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa mubyeyi nyirangirente
Ko bamubwiye kugura isuka
Ahubwo akigurira inkangaza
Maze bwacya ati: bwaki yamariye abana
Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we
Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Ecouter
A Propos de "Urwiririza"
Plus de Lyrics de JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl