Paroles de Gumana Ubwiza
Paroles de Gumana Ubwiza Par JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Rwanda rwiza rw’Abanyarwanda
Rwanda rw’imisozi igihumbi
Rwanda rw’ibibazo igihumbi
Wari wambaye ikirezi ga Rwanda
Nakwihereye amaboko yanjye
Ngo agukorere ujye mbere bakurebe
None ko wanze ukayanga
Urashaka iki kandi ga Rwanda?
Naguteye amashyamba ndahinga
Naguteyemo uturabyo uraberwa
Ndagutaka nkuratira abandi
Ibyo byose ntiwigeze urabukwa Rwanda!
Naguciriye icyarire Rwanda
Ndagusasira wanga kuryama
Nagushoye mu cyuzi ntiwanywa
Nkagukamira ayera ukayanga
Ko nakogeje imonyi ikanshirana
Nkagucanira ukanga gususuruka
Ndakumurikira ugenda mu mwijima
Narayarize ngera aho mpogomba Rwanda
Kuronda uturere mu bawe se Rwanda! Rwanda ubikorera iki?
Kuvangura amoko mu bawe uhetse!
Kubyara abo wica turananiwe Rwanda!
Kujya twubaka usenya turananiwe
Abasore n’abakobwa wabashyize hehe?
Rwanda wabajyanye he?
Ibibondo abakambwe wabashyize hehe?
Abavandimwe bacu wabashyize hehe?
Ababyeyi bacu wabashyize he Rwanda?
Wari mwiza Rwanda nkunda ariko kandi!
Rwanda we, Rwanda
Gumana ubwiza utange ubuzima ubyare uheke
Rwanda we, Rwanda
Rwanda rw’ibiyaga, ubyare uheke. Rwanda we
Rwanda rw’imisozi igihumbi, uhumure nyabusa
Rwanda rw’imigezi inyura mubibaya uvomwe amahoro
Rwanda rw’icyatsi kibisi gusa, ukomeze utohe
Urw’imirambi n’udusiza, sizwa uturwe
Urw’ibirunga n’utununga, imitako gusa Rwanda
Urw’umuco karande ukubereye, berwa Rwanda
Urwivugiraga ururimi rumwe, komeza usabane
Ibinimba n’imidiho, muragahoraho
Urukerereza n’uruyange, mu rukari i Nyabisindu
Amasimbi n’Amakombe mu bikombe by’u Rwanda muraho
Mwa ntore mwe na ba bakaraza, nimutwizihize
Ibisakuzo n’umuhigo, duhigure
Igitaramo n’imisango, dusangire amahoro
Nyabirungu hamwe na Mugasa, murarinde abo bose
Agasusuruko na karya kayaga, n’amahumbezi
Parike Akagera na lake Kivu, ntimurimburwe
Nyabarongo na Gishwati, ayiga Rwanda
Ibirunga n’ingagi zibamo, Muhabura waya
Ibisi bya Huye na mont Kigali, ahirengeye
Urusumo n’urutare rwa Ndaba amasumo gusa shenge
Inkangaza n’urwabitoki, ntimugacike
Amazi ya sebeya na marakujya, ntimugacike
Ibitoki byo mu Gisaka, ntimugacike
Ibirayi byo mu Murera, ntimugacike
Ibijumba byo mu Marangara, ntimugacike
Wari mwiza Rwanda nkunda ariko kandi!
Gumana ubwiza utange ubuzima ubyare uheke
Ecouter
A Propos de "Gumana Ubwiza"
Plus de Lyrics de JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl