JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE Na Njye Ga Ndibuka cover image

Paroles de Na Njye Ga Ndibuka

Paroles de Na Njye Ga Ndibuka Par JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE


Uranyumve na njye, kandi  na njye unyumve, ndabikeneye
Uranyumve na we, amaze ukunde unyumve, ndabigusabye
Ndakurahiye na njye uko umbona ngira ubwoba
Kandi nkagira agahinda, agahinda kenshi cyane
Ndakurahiye na njye karanshenguye
Wihorere untege yombi, undinde guhogomba

Ndaje nkubwire, nkubwire uko niyumva mu mutima wanjye uuuuhhhh
Nkubwire imyaka mbimaranye, mbipfunditse ahantu
Aho  hantu ngiye gutobora none
Mpatobore imivo y’agahinda
Ihashoke izo nkangu zicike
Mpabyaze ingufu z’umurava
Mpagarure ishema n’ubuyanja

Nkundira unyumve
Nkubwire umufunzo uhaganje
Byombi n’agashinyaguro waya
Biharambye nako  bihasaziye
Bahora bahatoneka abo bandi
Hakaninda agahinda ako kabo
Jye ngaheka umutwaro uwo wabo
Erega na njye ga ndibuka Kwibuka nyine
Ngize nti na njye ubu ndibuka Kwibuka nyine
Na njye mba nibuka

Aho rero barawunganya umuruho
Abapfakazi bose kandi bose  rero
Yaraguye iyongiyo nangwa ahangaha disi
Yarahambwe mu cyubahiro nangwa yanamye
Yarafunzwe uwamwishe cyangwa yarabuze waya
Yaraguye mu bitaro nangwa mu ruzi disi
Barawunganya umuruho abapfakazi bose shenge

Uwapfushije umwana akakibura ikibondo yawa
Yarapfushije umugaye cyangwa se ari ingabo
Baba ari ibibondo cyangwa se ingaragu shenge
Yarapfushije uwiga cyangwa se uwigisha

Kandi uko umureba, arababaye uwo mwana waya
Kandi uko uyinyuraho irahogoye iyo mfubyi disi
Kandi uko uyireba irababaye iyo nshuke waya
Nyamara uko umureba uriya mwali arahogombye cyane
Ngize nti nyamara uko umureba yashiriye imbere utaruzi
Burya umuntu ni nk’undi ntibakakubeshye shenge
Umuntu ni nk’undi ni ko nkubwiye waya

Na njye ga ndibuka
Ni yo mpamvu nkubwira urabyumve
Ko umuntu ari nk’undi jye nawe
Nkongera nkakubwira urabyumve
Nkabisubiramo ngira nti byumve
Kwibuka nyine
Nk’imfubyi yose mureba
Nk’umupfakazi wese  muhuye
Nk’uwapfushije wese wabonye
Nk’uwaburanijwe wese aho hose
Nti umuntu ni nk’undi
Na njye ga ndibuka

Kandi ndakubwiye nti byumve
Si irenga ngucira urabyumve
Ni inama nkugira izisumba
yeeeeee urazumve
Agahinda ni kabi ibyo urabizi  
Sinshaka kukiharira na njye
Kuko umuntu ari nk’undi urabimenye
Ubwo ni uko nkubwiye urabyumve
Umuntu ni nk’undi urabimenye
Yeeeee urabyumvz

Ecouter

A Propos de "Na Njye Ga Ndibuka"

Album : Na Njye Ga Ndibuka (Single)
Année de Sortie : 2021
Ajouté par : Farida
Published : Apr 07 , 2021

Plus de Lyrics de JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE

JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2025, We Tell Africa Group Sarl