Paroles de Ngaha Na Njye Ndaje
Paroles de Ngaha Na Njye Ndaje Par JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Maana, Mana yanjye
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Kuko, Wankunze ukampamagara nkiri ikibondo
Ukantoranya ngo nzakwamamaze Ndabigushimiye
Kuko, Wampitiyemo kuryoherwa n'urukundo rwawe
Ruruta ikuzo ruruta ibintu, rumwe ruhoraho
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Kuko, Wanyeretse yuko ugushaka kwawe
kuruta ukwanjye, ndabizirakana
Kuko, Urukundo rugira abo wiyeretse
Kuko, Ukabahundagazaho amahoro
Kuko, Imbaraga zo kubamara ubwoba
Uzahore unyobora ndabigusabye
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko
Urabizi Mana ko umutima wanjye urarikiye kukunyura
Nkakuyoboka wese nkabaho ali wowe ndangamiye gusa
Kuko, Mpa gutuliza muri wowe kandi mbikore bucece
Mu mutima wanjye ngusangize, ibyiza n'imihangayiko
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Kuko, Ngaha mvuze yego ku bukene n'ubwiyoroshye
Kuko, Uzantuma aho ushaka hose
Kuko, Uzantuma mpaguruke uzanjye imbere
Kuko, Nta nzitizi n'imwe izambuza
Kugukorera Mana yanjye
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Kuko, Nzajya mparanira kugushaka aho uli hose
Mpa kukubona mu barushye no mu barenganywa
Kuko, Kuko wivugiye ko wihisheabanyabwenge n'abahanga
Ukigaragariza abakennye n'abaciye bugufi
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Ngaha nanjye ndaje
Ngo nkore ugushaka kwawe
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Kuko wowe wenyine umpagije
Nyir' impuhwe zitagereranywa
Ecouter
A Propos de "Ngaha Na Njye Ndaje"
Plus de Lyrics de JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl