Paroles de Rwanda Dohora
Paroles de Rwanda Dohora Par JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Rwanda Dohora dédié à Mihigo, Samputu, Masabo, Nkurunziza F.
Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe
Sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye
Ko wunamura icumu
Umuhanzi, ni uwahawe impano mu kuririmba
Agahanika agahogoza
Mu byivugo mu mahamba n'amazina y'inka
Mu bugeni no mu bukorikori
Abahanzi, ni bo bandika amateka akarandaranda
akazafasha abashakashatsi.
Abahanzi, ni bo kandi bakebura rubanda mu ndirimbo
bagasigasira indangagaciro
Abahanzi, ni bo basenya inkuta mu bantu zibatatanya
bakubaka ibiraro bibahuza
Ngiyo ni yo Job yacu !!
Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye
ko wunamura icumu
Dore wishe Lotti Bizimana, wica Sebanani..... Nyabuna rekera abo
Dore wishe Gakuba na Randeresi, wica Kasiyani....
Dore wishe Umulisa, Bonintage, Karemera Rodrigue.....
Dore wishe Tobe, Nizeyimana, Supiriyani Rugamba.....
Dore wishe Mihigo, n'Uwimbabazi, Dieu donnée Bizimungu....
None na Jean Paul umugeze amajanja
Kuko asabana n'abandi bahanzi
Bili gushya bishyira kubatsemba, Rwanda, ,,, Aliko Rwanda
Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye
ko wunamura icumu
Ndebera nka Nkurunziza waririmbye umubano mu bantu
Itahe ryo ni ubusa, Nguwo asaziye i shyanga !!!
Ndebera na Nyangezi, Uyu wadutoje gukunda u Rwanda
N'ibidukikije.... Numvise umwita inyangarwanda !!!
Nyumvira ku iyi ndirimbo, Imvuye i bwonko ndayigutuye
Sinzi neza.... Wasanga ali yo ya nyuma !!!
R/Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye
ko wunamura icumu
Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba, wihangane
Burya na njye ngira intimba
Kuva wishe Mihigo, nagize akantu gasa n'akigeze kunzonga
Muri bya bihe !
Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba, wihangane....
Ecouter
A Propos de "Rwanda Dohora"
Plus de Lyrics de JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl