JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE Haba Amategeko Mu Isanzure cover image

Paroles de Haba Amategeko Mu Isanzure

Paroles de Haba Amategeko Mu Isanzure Par JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE


Rero
Mu isanzure iriya ejuru
Hariyo  amategeko , Hariyo amabwiriza
Atajya ajegajega, Cyangwa ngo ahindagurwe
Nk'aya ashyirarwaho n'abantu
Ni ho ibisubizo bihanitse bihunitse
Ni ho hasubiza ibitekerezo n'ibyifuzo byawe

Rero
Iyo ubyirutse ufite intego mu buzima
Ukayiyumvamo cyane, Uko ugana ejuru
Ukayigira intumbero, Yawe ihoraho
Ugashyiramo akabaraga kandi
Ntihaburemo ikirungo cyo kwiyizera
Isanzure rirasubiza, Iyo walipangiye

Rero
Kuva wifitemo urukundo mu buzima
Ukajya uruhaho buri wese, Udatoranije abo uruhata
Rukugarukira mu bwinshi
Ukagira inshuti zirukwiye,Kuko ibiganza bitanga
Ni na byo bihora byakira bidahwema
Isanzure ni ko rikora, Ibikubamo ni byo rikoherereza

Rero
Iyo wihagazeho mu buzima, Ugashinjagira nk'isheja
Ugatambuka nk'intore, Ugaharanira kuba intangarugero

Ugatega amatwi aho kwivuga, Ukabima amatwi abakogeza
Ukasarura aho wahinze aho gusa
Ukirinda gucabiranya na byo, Ukagira gahunda mu buzima
Ukaba umunyakuri Honneteté
Biguhesha imigisha myinshi, Bikaguhesha icyubahiro
Amategeko ni uko yubatse, Iriya ejuru mu Isanzure
Isanzure rirahemba, Kandi rikagaya cyane

Rero
Kuva wiyimitsemo urwango mu buzima bwawe
Ukarubiba aho unyuze hose, Ukarutoza ababyiruka
Ugahora wumva ko uli igitambo, Ngo amabi yose ni rubanda
Bugukururira imyuka mibi cyane, N'abakwanga bitali ngombwa
Kuko, Amategeko ni uko yubatse, Iriya ejuru mu Isanzure
Isanzure rirahemba, Kandi rikanahora

Rero
Iyo inegura abafite inenge, Kandi batihamagariye
Uti dore icyo kinyendaro, Uti se yari umucuraguzi
Uti dore uwo nyamweru, Uti ni ikiburabwenge
Uti ntagira ababyeyi, Uti ni umutinganyi na we
Uti ntiyamenye se !!!!!!

Mu isanzure
Hariyo amategeko ndakuka, Ahana abasuzugura ibizira
Acubya abafite ubwibone, Ahemba abagiraneza
Adukorera umuti w'inzozi, Ibyifuzo n'ibitekerezo
Bigashyira bigashyika
Kuko, Amategeko ni uko yubatse, Iriya ejuru mu Isanzure
Tekerereza byiza, Kandi uvuge byiza gusa gusa
Nurora ubone ibyiza, Kandi wumve ibyiza gusa gusa
Ntiwihimbire abanzi, Inzigo ntigutobere ubuzima
Sohoka mu mwijima, Urwango ntirukakuvangavangire
Ineza uyihe ikaze , Umunezero uzayiherekeza
N'imishinga myiza, Umudendezo n'urukundo
Kuko, Amategeko ni uko yubatse,  Iriya ejuru mu Isanzure
Amategeko ni uko yubatse,  Iriya ejuru mu Isanzure

Ecouter

A Propos de "Haba Amategeko Mu Isanzure"

Album : Haba Amategeko Mu Isanzure (Single)
Année de Sortie : 2020
Ajouté par : Farida
Published : Oct 07 , 2020

Plus de Lyrics de JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE

JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl