CYUSA N'INKERA Muhoza Wanjye Remix  cover image

Muhoza Wanjye Remix Lyrics

Muhoza Wanjye Remix Lyrics by CYUSA N'INKERA


Iminsi yanze ko imbanye myinshi
Uwo mutwaro cyo ngwino uwunyakire
Ibyo ngutekerezaho ni byinshi
Ariko kandi ni mugihe
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Urya urya munsi utangiriria amatage
Ubabaza ababanaga
Wibagiza iyabaye myiza
Niko byose bisimburana
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Igihe nzaba ndi kumwe nawe
Ni umunezero mwinshi cyane
Umpe kiganza cyawe nguhe icyanjye
Twibagirwe uyu mubabaro
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Wibaza byinshi kumwana ukunda
Ugasanga ari kure cyane
Maze ugapima iki kirere
Ugasanga utagiheza
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Ugire umutima wihangana
Gusa ujye uhorana ikizere
Ko harigihe byose bizashira
Maze twenbi tukabonana
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Hanagura ayo marina we
Nzaguhoza tubonanye
Simbi ryanjye ubane n’imana
Bwiza buzira ubuhongano
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma
Mbega shenge uraho urakoma
Mbega shenge uraho urakoma)

Watch Video

About Muhoza Wanjye Remix

Album : Muhoza Wanjye Remix (Single)
Release Year : 2020
Added By : Farida
Published : Aug 25 , 2020

More CYUSA N'INKERA Lyrics

CYUSA N'INKERA
CYUSA N'INKERA
CYUSA N'INKERA
CYUSA N'INKERA

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl