Urudashoboka Lyrics by SITI TRUE KARIGOMBE


[CHORUS : Neema Rehema]
Yego ndi kugukunda (yes baby girl)
Urudashoboka (yaallaa)
Gusa umutima wanjye urakunyotewe
(nukuri ntakubeshye nanjye murinjye ntabwo ntuje)
Ndabizi ko ufite undi kandi murambanye (ofcouse)
Ibizaba byose nzabyakira (yaallaa)
Kuko Ndagukunda


[VERSE 1 : Siti True]
Eehyooo kuba ngukunda ndagukunda ibyo urabizi
Gusa unyemerere tube inshuti zisanzwe
Kuko kubakunda muri babiri ntibyanyorohera
Kandi erega umukunzi wanjye nkunda kubi apfuhira kubi
Iteka iyo turi kumwe uba umunyibagiza
nyamara ibyiza ankorera sinabirenza amaso
Eeehhh eehyoo ukuntu uhumura ukuntu unkurura
Ibyiza unkorera n’impamo ndumva ngiye gusara
Sasa amasomo uba umpa nayabwiwe kuva cyeraa
Sinzi impamvu ayawe ambereye ikizamii


[CHORUS : Neema Rehema]
Yego ndi kugukunda (yes baby girl)
Urudashoboka (yaallaa)
Gusa umutima wanjye urakunyotewe
(nukuri ntakubeshye nanjye murinjye ntabwo ntuje)
Ndabizi ko ufite undi kandi murambanye (ofcouse)
Ibizaba byose nzabyakira (yaallaa)
Kuko Ndagukunda


[VERSE 2 : Siti True]
Eehyoo ndarwana n’umutimanama nt’amahitamo mbona
Kameremuntu ndemanye njye ntinyemerera kuba
Namuca inyuma gusa Aahaa Eeehyoo
Nukuri ntakubeshye nanjye muri njye ntabwo ntuje
Umutima umwe uramumbuza undi ukamumbaza
Mureke mukine muhime murize Oyaa nanone naba mpemutse
Gusa amarangamutima ye atuma nzenga amarira
Ngashaka icyo mukorera nacyo nkakibura
Reka nsabe Nyagasani we ujya umenya ibizaba
Arinde intambwe zanjye n’ururimi rwanjye
Ruvuge ibimunyuze yankunze ntakiguzi

Ikimbabaje disi nuko ankunze urudashoboka
Ndishyira mumwanya we nkareba umwanya ari guta
Nkibaza nti bibaye njyewe nakora iki


[CHORUS : Neema Rehema]
Yego ndi kugukunda (yes baby girl)
Urudashoboka (yaallaa)
Gusa umutima wanjye urakunyotewe
(nukuri ntakubeshye nanjye murinjye ntabwo ntuje)
Ndabizi ko ufite undi kandi murambanye (ofcouse)
Ibizaba byose nzabyakira (yaallaa)
Kuko Ndagukunda

Yego ndi kugukunda (yes baby girl)
Urudashoboka (yaallaa)
Gusa umutima wanjye urakunyotewe
(nukuri ntakubeshye nanjye murinjye ntabwo ntuje)
Ndabizi ko ufite undi kandi murambanye (ofcouse)
Ibizaba byose nzabyakira (yaallaa)
Kuko Ndagukunda


[Siti True]
Ntugate umwanya utecyereza kubagukunda uko bangana
Ahubwo ujye ufata umwanya wawe utecyereze kuba kwitaho uko bangana
Ijambo ndagukunda riva mukanwa ariko kukwitaho bituruka mubikorwa
Ntibizakugora kumenya ugukunda kuko azaba akwitaho

Njye ndi SITI TRUE KALIGOMBE na NEEMA REHEMA

Watch Video

About Urudashoboka

Album : Urudashoboka (Single)
Release Year : 2019
Added By : Florent Joy
Published : Aug 27 , 2019

More SITI TRUE KARIGOMBE Lyrics

SITI TRUE KARIGOMBE
SITI TRUE KARIGOMBE
SITI TRUE KARIGOMBE
SITI TRUE KARIGOMBE

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl