Indirimbo Yanjye Lyrics
Indirimbo Yanjye Lyrics by PAPI CLEVER & DORCAS
Mutima wanjye we mfasha turirmbe
Indirimbo y'Umwami yo kumushimira
Ninde wamukoma mu nkokora
Ashatse kungirira neza?
Mbese hari uwabasha kuvuguruza
Ijambo yavuze?
Mutima wanjye we mfasha turirmbe
Indirimbo y'Umwami yo kumushimira
Ninde wamukoma mu nkokora
Ashatse kungirira neza?
Mbese hari uwabasha kuvuguruza
Ijambo yavuze?
Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye
Sinakozwe n'isoni waranyuze
Uko wabikoze byangeze ku mutima
Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye
Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye
Sinakozwe n'isoni waranyuze
Uko wabikoze byangeze ku mutima
Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye
Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye
Wahinduye amateka y'ubuzima bwanjye
Umpindura ikimenyetso cy'imirimo yawe
Igihe nabonaga nta nzira waraserutse
Niyo naceceka simvuge byakwivugira
Wahinduye amateka y'ubuzima bwanjye
Umpindura ikimenyetso cy'imirimo yawe
Igihe nabonaga nta nzira waraserutse
Niyo naceceka simvuge byakwivugira
Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye
Sinakozwe n'isoni waranyuze
Uko wabikoze byangeze ku mutima
Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye
Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye
Sinakozwe n'isoni waranyuze
Uko wabikoze byangeze ku mutima
Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye
Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye
Yesu niwowe ndirimbo yanjye
Yesu niwowe bwugamo bwanjye
Yesu niwowe gakiza kanjye
Yesu niwowe ndirimbo yanjye
Uwiteka ahimbazwe, Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye
Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira
Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa
Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane
Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye
Uwiteka ni imbaraga z'abantu be
Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira
Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha
Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose
Watch Video
About Indirimbo Yanjye
More PAPI CLEVER & DORCAS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl