Umutesi Lyrics
Umutesi Lyrics by NSENGIYUMVA
Iyo mbonye umuriro urimo uraka
Umwumba wisaka uhinduka inzogera
Urwo runyogwe ari uruyange
Icyo kinyibutsa ukuntu twakundanaga
Genda neza kandi uri umware
Genda neza kandi uri umware
Iyizire Umutesi egera hino nkubaze
Iyizire Umutesi egera hino nkubaze
Ibyo urukundo rwacu rudateze gutumbura
Genda neza kandi uri umwari
Genda neza kandi uri umwari
Genda neza kandi uri umwari
Iyo mbonye imitavu ikinagira m’urugara
N’inyana nazo ziri muruhogore
Imbyeyi nazo zirimo zawugara
Icyo kinyibutsa ukuntu twakundanaga
Genda neza kandi uri umware
Genda neza kandi uri umware
Iyizire Umutesi egera hino nkubaze
Iyizire Umutesi egera hino nkubaze
Ibyo urukundo rwacu rudateze gutumbura
Genda neza kandi uri umwari
Genda neza kandi uri umwari
Genda neza kandi uri umwari
Mfite uturabo twiza duhumura neza
Mfite utunyoni twiza tundirimbira
Mfunguye icupa umwana ndamuhereza
Mfunguye icupa umwana ndamuhereza
Icyo kinyibutsa ukuntu twakundanaga
Genda neza kandi uri umware
Genda neza kandi uri umware
Hepfo iriya kukivu sinakwirengagije
Tungwe mumahumbezi sinakwirengagije
Mu ijuru rya Kamonyi sinakwirengagije
Nzakujyana irubavu I mbugangari
Nzakujyana inyabihu saswarara
Nzakujyana I Nyanza
Nzakujyana I Huye…..
Umutoni umutesi
Umutoni umutesi
Hepfo iriya kukivu sinakwirengagije
Tungwe mumahumbezi sinakwirengagije
Mu ijuru rya Kamonyi sinakwirengagije
Genda neza kandi uri umware
Genda neza kandi uri umware
Genda neza kandi uri umware
Watch Video
About Umutesi
More NSENGIYUMVA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl