Mariya Jeanne Lyrics
Mariya Jeanne Lyrics by NSENGIYUMVA
Mwana nakunze Mariya wee
Mwana nakunze Mariya wee
Umusatsi we wose yawukubise coupe
Amabere ye yose yarateretse
Amatako ye kandi n’amatomati
Intege ze zose ngo zitemba amaribori
Munsi y’umukondo hose n’amacesi Mariya wee
Ohhh mama Mariya wee ooh mama Mariya wee
N’igisupusupu n’igisukari majyane mariya wee
Ohh mama Mariya wee mariya wee
Ikizamukubwira Mariya wee
Umusatsi we wose yawukubise coupe
Amabere ye yose yarateretse
Amatako ye kandi n’amatomati
Intege ze zose ngo zitemba amaribori
Munsi y’umukondo hose n’amakesi Mariya wee
Mariya Jeanne kinjugutire ngisame
Nkinkope ntayo mfite
Ohhh mama turangana
Mariya jeanne ugihe he
Mariya jeanne ngiye i Kigali
Mariya jeanne ngiye i Kigali
I kigali niwabo w’abakire
Ageze i Nyamirambo asanga n’iyindi isi
Kuri 40 haramunaniye, mubiryogo haramunaniye
Mu migina haramunaniye
N’igisupusupu n’igisukari majyane Mariyawee
Ohh mama murangana Mariya Jeanne mbwira ntahe
Mariya jeanne mbwira ntahe
Ikinyica cy’umukunzi uramuburira ntiyumve
Yapfa ntimujyane biteye agahinda mariya wee
Ohh mama mariya wee
Umusatsi wee wose yawukubise coupe
Amabere ye yose yarayateretse
Amatako ye kandi n’amatomati
Intege ze zose ngo zitemba amaribori
Munsi y’umukondo hose namacesi mariya wee
Ufite amafaranga ugira incuti nyinshii
Waba utayafite ntanumwe ugukunda mariya wee
Ohh mama turangana ni Mariya Jeanne ngo igendere
Mariya jeanne ngo yigendere
Watch Video
About Mariya Jeanne
More NSENGIYUMVA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl