Amashimwe Lyrics
Amashimwe Lyrics by CHRISS EAZY
Harahiiye
A lit one
Yeah vayo vayo
Ni umuhungu wanyu fireman (tuff gang)
Ewuanaaa
Aobeats juri banger
Ni umuhungu wanyu fireman, nanone ugarutse
Umwe ubarabura ibyo isi yabahishe
Nzanywe n’amashimwe kurundi ruhande
Ruremabintu yadukuriyeho amande
Reka nshimire imana n’abantu bakeya
Babahungu twakuranye kubwa kera
Dusekerwa n’iminsi induhenera
Kibicanamo nicyo gituma icyo dupfana nkemera
Njya nibuka baduseka batuvuma
Aritwe baturiraho wamuruho wakavuna
Gusa, kutamenya ko uko barushaho kutuvuga
Aribyo byatumye tuvana amaboko mu mifuka
Gitare we wadukijije amadage
Kuko ubu byibuze ntawe tugisaba meranje
Mpaka umufana ubu barisiga amarange
Mbese ubu twarakomfirimye muri rusange
Ndashima adonai
Ndashima Ndashima adonai
Ndashima adonai
Ndasenga nkashima one more time
Ntacyo mbaye, rurema ntaho atamvanye
Ndashima rurema
Ndasenga nkashima adonai
Mana, Jehovah, rapha
Akira ay’amashimwe
Vayo
Urufunguzo rw’ubuzima mbona ari ahashize
Kuko ariho hagena uko ejo uzaba uri, umwa
Twarahanyuze twaranasebye ariko tuzirikana icyo ejo heza hacu kuri twe
Ntihazagire ukubwira ko birangiye, nabyumvishe kenshi mu buroko ndanangiye
Ubaye ubyakiye waba ukotoye
Jehovah, raphe, niwe wanshoboje
Abakatsi n’abantu bo byari byari byarabashobeye
Nanjye ndandika nigarura mu kibuga
Ndashimwa abanshyigikiye urwo rwobo nkarwambuka
Ntakure habaho imana itagukura
Ntandwara cyangwa ubukene itakuvura
Ntaburoko bubaho itagusura
Rurema we, sinabona nicyo nkwitura
Ndashima adonai
Ndashima Ndashima adonai
Ndashima adonai
Ndasenga nkashima one more time
Ntacyo mbaye, rurema ntaho atamvanye
Ndashima rurema
Ndasenga nkashima adonai
Mana, Jehovah, rapha
Akira ay’amashimwe yeah
Wakuze utekerezwa nkutatazakura rubanda
Bakunagaho itaka rurema akurwanaho
Sinzi impamvu aba bana babantu badashima
Ntako utagira ngo bakore k’umucyimba
Ikora byinshi ukigira nyoni nyinshi
Ngaho mbwira niba uwo mwuka uhumeka uwupesa
Wampaye byinshi, wandinze kenshi
Jehovah niwowe murinzi vayo vayo dushimane
Shukrani mana wowe wangize fireman
Uzahe abankomokaho kumenya ibyawe
Asante Baba, one more time
I say ewuanaaa, one more time
Ndashima adonai
Ndashima Ndashima adonai
Ndashima adonai
Ndasenga nkashima one more time
Ntacyo mbaye, rurema ntaho atamvanye
Ndashima rurema
Ndasenga nkashima adonai
Ndasenga nkashima adonai
A lit one
Vayo vayo
Ewuanaaa
Eeh harahiiye
Aobeats kuri
Watch Video
About Amashimwe
More CHRISS EAZY Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl