
Agaca Lyrics
...
Agaca Lyrics by TOM CLOSE
Bavuga ko iminisi ari umwalimuu mwiza
Kandi ko isi idasakaye
Uwo ariwe wese yanyagirwa (iyo oo)
Nabonye aho ibuye rimeneka urwondo rugisukuma
Niyo mpamvu ntacyo wambwira ngo kinkange
Twateye imbere batuvuga
Byose tubigeraho batuvuga
N’ibindi tuzabigeraho batuvuga
Ntuzakangwe nuko batuvuga
Ni kubw’imana, kubaho k’umushwi
Si impuhwe z’agaca (iyo oo)
Wikwita ku magambo, shikama komezaa (iyo oo)
Ndibuka kera, wamfashe fake mu mutwe ndi kongwe
Nanditse verse nyinshi, umvuga ubu shit ndatuza
Ndakuziye ngo nkwanike, wigiye snitch uri yuda
Dore ko ukunda ihangana nge nawe ntitwajya imbizi
Nashyizemo inetra ndende, reka nkwibutse amateka
Wanteze imitego mitindi mana incira akanzu
Naguhereje kenshi cyane, reka ikibyimbye nkimene
Nkwatse amasasu y’urufaya, amwanzi nge mwita rubanda
Ratatata tujye mu mitsi ngukine kata
Twateye imbere batuvuga
Byose tubigeraho batuvuga
N’ibindi tuzabigeraho batuvuga
Ntuzakangwe nuko batuvuga
Ni kubw’imana, kubaho k’umushwi
Si impuhwe z’agaca (iyo oo)
Wikwita ku magambo, shikama komezaa (iyo oo)
Uremye ukwawe ndemye ukwange
Kuki ushaka utwange
Menya izawe menye izange, life ni uruvange
Nabaho ukabaho kuki umbuza amahoro
Ushaka ko ngwa muri so, gusa imana imporaho
Uti nupfa bazampambe mind z’ubudage
Nanapfa ntiwaba nge, isi yose ibimenye
Muri gengo y’abacuyi ngo ni wowe uyoboye
Buri case ku murenge ngo ni wowe uyoboye
Iminisi mirongo ine buri wese afite uwe
Ni gatebe na gatoki turi ku mubumbe umwe
Ni ukugenda ku bugenge imana niyo iyoboye
Twateye imbere batuvuga
Byose tubigeraho batuvuga
N’ibindi tuzabigeraho batuvuga
Ntuzakangwe nuko batuvuga
Ni kubw’imana, kubaho k’umushwi
Si impuhwe z’agaca (iyo oo)
Wikwita ku magambo, shikama komezaa (iyo oo)
Ni kubw’imana, kubaho k’umushwi
Si impuhwe z’agaca (iyo oo)
Wikwita ku magambo, shikama komezaa (iyo oo)
Watch Video
About Agaca
More TOM CLOSE Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl