Ubigenza ute? Lyrics
Ubigenza ute? Lyrics by NIYO BOSCO
Aho iyo unenze nturengera
Cyangwa se iyo ushimye ntushimagiza
Aho ntujya ubona ish’itamba
Maze ukajugunya
Nurwo wari wambaye
Uhhhhhhhhhhh (Mbwira)
Aho ntiwishimisha ukarenza urugero
Bikarangira utakaje agaciro
Kandi kukagarura ari ihurizo
[CHORUS]
Ko mbona iy’isi idutapfuna bubisi
Wowe iyo ubibonye ukora iki
Aho ntuziko uzatura nk’umusozi (Mbwiira)
Ubwo ntiwibwirako wagezeyo
Maze ukihenura kubo wasizeyo
Kandi ukirwana kugeza utakiriho
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute?
Ujya wibukako ubamba isi adakurura
Kandi ko icyo wabibye aricyo usarura
Aho nturyoherwa nibisharira
Bityo kubaho bikakurambira
Ese utekereza nyuma yo
Kuvuga Cyangwa se uvuga
Nyuma yo gutekereza
Byibuze se ujya wisunga Rurema
Ngo akwigishe iby’ishuri ry’ubuzima
Nyemerera…. Twiganee
[CHORUS]
Ko mbona iy’isi idutapfuna bubisi
Wowe iyo ubibonye ukora iki
Aho ntuziko uzatura nk’umusozi (Mbwiira)
Ubwo ntiwibwirako wagezeyo
Maze ukihenura kubo wasizeyo
Kandi ukirwana kugeza utakiriho
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute?
(ko mbona iy’isi idutapfuna bubisi
Wowe iyo ubibonye ukora iki
Aho ntuziko uzatura nk’umusozi (Mbwiira)
Ubwo ntiwibwirako wagezeyo
Maze ukihenura kubo wasizeyo
Kandi ukirwana kugeza utakiriho)
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute?
Ubigenza ute?
Ubigenza ute?
Watch Video
About Ubigenza ute?
More NIYO BOSCO Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl