Urwandiko Lyrics
Urwandiko Lyrics by NIYO BOSCO
Muvandimwe wanjye Twasangiye ubuto
Ariko nyuma ukarenga ukambera gito
Dore nkwandikiye uru Rwandandiko
Icyo ngusaba nukurekerezaho
Amakuru yanjye nta kigenda
Ayawe yo nirirwa nyumva
Usibye na njye ntawe utayazi
Data na mama baragutashya cyane
Incuti n'abavandimwe nabo ni uko
Wa mwari wasize ubwiye ko uzasaba
Ikizere ni cyose aracyategereje
Yirirwa ambaza aho wagiye
Kandi warasize ufashe irembo
Uziko na Mama yagwije imikenyero
Wibuke ko amazi ashyuha gusa ntiyibagirwa
Iwabo wa mbeho , gukira kwawe byakwibagije
Gukinga ahh
Wenda wahirwa n'ubuzima ariko nta rukundo
Hoyaaa!!!! Nta mahoro
Wenda waba umugwizatunga ariko
Nta mutuzo , hoyaaa
Utagira urukundo . Uuuuhhhhhmmm
Ntago nzibagirwa ukuntu wadukundaga
Disi wagorwaga no kudusiga
None ubungubu no kutuvuga
Nibyo bya mbere bigutera isoni
Ese ko iminsi idateguza ikugaruye aho wavuye
Wakakirwa ute n'abo wahasize ?
Usibye ko atari byo njye nkwifuriza
Ndagusaba kuzibukira ukagaruka
Wibuke ko amazi ashyuha gusa ntiyibagirwa
Iwabo wa mbeho , gukira kwawe byakwibagije
Gukinga ahh
Wenda wahirwa n'ubuzima ariko nta rukundo
Hoyaaa!!!! Nta mahoro
Wenda waba umugwizatunga ariko
Nta mutuzo , hoyaaa
Utagira urukundo . Uuuuhhhhhmmm
Wibuke ko amazi ashyuha gusa ntiyibagirwa
Iwabo wa mbeho , gukira kwawe byakwibagije
Gukinga ahh
Wenda wahirwa n'ubuzima ariko nta rukundo
Hoyaaa!!!! Nta mahoro
Wenda waba umugwizatunga ariko
Nta mutuzo , hoyaaa
Utagira urukundo . Uuuuhhhhhmmm
Watch Video
About Urwandiko
More NIYO BOSCO Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl