Agafoto Lyrics
Agafoto Lyrics by JULES SENTORE
Aka gafoto dufitanye
Uzagategure muri salon
Abaje bose bajye bakareba
Bati uy’umwana yavutse hehe
Njya kugukunda ntawabintegetse
N’umutima wanjye wabishatse
Aho nciye hose bakambaza
Bati uy’umwana yahuye he?
Nkabasubiza kinyabupfura
Umwana nkunda niwe wanzonze
Hogoza ryanjye ni umutarutwa
Izina rye n’Iribagiza
[CHORUS]
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Yeah eh
Umutarutwa
Tambuka uze unsanga
(umutarutwa)
Sanganira ugukunda
(umutarutwa)
Wakwihebeye wese
(umutarutwa)
Kure y’amaso ni mu bihugu
Ntabwo ari kure y’umutima
Aho ndi hose mba ndi kumwe
Nuwo nakunze Ribagiza
Akira impara n’umushoferi uyitembereza
Utambagize umutarutwa
Umurikire bene gakondo
Ngitanda kiza buriri bwiza
Bushashe neza bunaseguye
Iyizire musego udahanda
Wowe shuka y’amahoro
[CHORUS]
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Umutarutwa
Tambuka uze unsanga
(umutarutwa)
Sanganira ugukunda
(umutarutwa)
Wakwihebeye wese
(umutarutwa)
Iyizire mama iyizire (iyizire)
Iyizire ntugire ubwoba (nukuri)
Iyizire mama iyizire (naragukunze)
Iyizire shenge iyizire
Iyizire ntugire ubwoba
(bibire byumuronge)
Iyizire mama iyizire
(seko ibikwiye)
Iyizire shenge iyizire
(masako agaseseka)
Ngwino usange uwagukunze
Muzahorana iteka mama wee
[CHORUS]
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Umutarutwa
Ngwino uwantwaye uruhu n’uruhande
(umutarutwa)
Ngwino undutira bose
(umutarutwa)
Yeyeyeye…..
(umutarutwa)
Ohoh……
Watch Video
About Agafoto
More JULES SENTORE Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl