Mama Lyrics
Mama Lyrics by JULES SENTORE
Reka nkurate nkuvuge ukuri mubyeyi
Amezi icyenda munda yawe
Udahuga wanga ko mpungabana
Mutima mwiza uzira umunabi
Uri mudasubwa
Urenze umwamikazi
Unditira ibikomangoma
Ntakobisa kuvuga urwo wantuye
Bintera ishema kwitwa uwawe mama
Uri urukundo ni wowe rukundo
Uri urukundo ni wowe rukundo
Undinda ishavu
Undinda amarira
Undinda kwigunga
Umbera ubuzima
Umbera ibyishimo nakunganya iki
Wambaye hafi untoza ubutwari
Wanze ko ngira umugayo
Untoza kuba umugabo
Ntakobisa kuvuga urwo wantuye
Bintera ishema kwitwa uwawe mama
Uri urukundo ni wowe rukundo
Uri urukundo ni wowe rukundo
Umushumba utaragirira ibihembo
Uri impamya bigwig
Ururimi rwawe rugaba ituze
Uregero rwawe nzarutora
Ntacyo mfite nakwitura
Nkugabiye rurema
Uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose
Ntakobisa kuvuga urwo wantuye
Bintera ishema kwitwa uwawe mama
Uri urukundo ni wowe rukundo
Uri urukundo ni wowe rukundo
Ntakobisa kuvuga urwo wantuye
Bintera ishema kwitwa uwawe mama
Uri urukundo ni wowe rukundo
Uri urukundo ni wowe rukundo
Watch Video
About Mama
More JULES SENTORE Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl