JOSH ISHIMWE Yezu Wanjye cover image

Yezu Wanjye Lyrics

Yezu Wanjye Lyrics by JOSH ISHIMWE


Yezu Wanjye
Nzahora nkuririmbira
Mpanike amjwi, ncinye n'akadiho
Nsimbuke nce umugara
Abagabo bivuge
Ababyeyi bavuze impundu
Ni wowe buzima bwanjye
Ni wowe mahoro yanjye

Ndagusaba ubwenge
Ndetse n'ubushishozi
Mubyo nkora byose
Ni wowe niragije
Tabara abababaye
N'abari mu kaga
Bagusange Bose
Ubahaze amahoro yawe
Nsimbuke nce umugara
Abagabo bivuge
Ababyeyi bavuze impundu
Ni wowe buzima bwanjye
Ni wowe mahoro yanjye

Yezu Mwami mwiza
Mwami w'amahoro
Reba intama zawe
Zije zigusanga
Ngutuye ababyiruka
Ubarinde ibibaziga
Mubutoya bwabo
Bahore bakunogeye
Uri umushumba mwiza
Mwungeri umenya intama
Ngume nkugane wowe Mwami wanjye
Ganza Mwami wanjye
Singizwa vugwa ibigwi
Ababyeyi bavuze impundu
Niwowe buzima bwanjye
Niwowe mahoro yanjye

Ngutuye abababaye
Bakeka Ko utabareba
Bibutse ko utabahana
Intege ziyongere
Ngutuye ababyeyi
Kuko nawe wabyawe
Ubongera imbaraga
Bahore bakurerera
Yezu Udukunda
Uduhe ingabire zawe
Mwami w'ishema tuze tugusanga
Ngwino utwigarurire
Ngwino uduhe ubuzima
Duhore tugana aho Uri
Niwowe buzima bwanjye
Niwowe mahoro yanjye
Niwowe buzima bwanjye
Niwowe mahoro yanjye

Watch Video

About Yezu Wanjye

Album : Yezu Wanjye (Single)
Release Year : 2021
Added By : Farida
Published : Oct 04 , 2021

More JOSH ISHIMWE Lyrics

JOSH ISHIMWE
JOSH ISHIMWE
JOSH ISHIMWE

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl