Uri Igisore Remix Lyrics
Uri Igisore Remix Lyrics by JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Uri igisore we, Uri igisore we
Uri igisore barata, Uri igisore bakunda
Kandi uri igisore batinya
[VERSE 1]
Niba uri umukungu ukaba ufite inoti
Ufite inganda zinjiza izo noti
Niba ubanye neza n’abandi bakungu
Ntawe ujya uha akawe uhora uhabwa
Uriya nyabuhinja arakuruta
Ntacumura, Ntagira urwango
Ntagira n’ishyari, Uriya nyabuhinja Rwema rero
Arabaruta mwese ni ntamakemwa
[VERSE 2]
Niba uri umuhinzi ugahinga kijyambere
Uri igisore barata, Ugasarura byinshi abandi bagahaha
Ugahinga ibihingwa ngengabukungu
Aliko kandi wimura urubibi
Uriya nyabuhinja arakuruta
Ntacumura, Ntagira urwango
Ntagira n’ishyari, Uriya nyabuhinja Rwema rero
Arabaruta mwese ni ntamakemwa
Uri igisore barata, Uri igisore bakunda
Kandi uri igisore batinya!
[VERSE 3]
Niba uri umutware ukayoborana abwenge
Ndetse igisore batinya
Ugakunda abo uyobora na bo bakakwemera
Bakakumva ukabumva mugana amajyambere
Ariko kandi uringana abakugana
Uriya nyabuhinja arakuruta
Ntacumura, Ntagira urwango
Ntagira n’ishyari, Uriya nyabuhinja Rwema rero
Arabaruta mwese ni ntamakemwa
Uri igisore barata, Umva uri igisore bakunda
Ndetse uri igisore batinya
[VERSE 4]
Niba uri umuhanga ukiga ukaminuza
Ukavumbura intwaro zikoze buhanga
Ukigisha n’abandi bakamenya ubwenge
Izo ntwaro ni zo zirimbura imbaga
Uriya nyabuhinja arakuruta
Ntacumura, Ntagira urwango
Ntagira n’ishyari, Uriya nyabuhinja Rwema rero
Arabaruta mwese ni ntamakemwa
Uri igisore barata, Kandi igisore bakunda
Ndetse uri igisore batinya
[VERSE 5]
Niba warateye umugongo ibyo ku isi
Ndetse uri igisore batinya
Ukiyegurira imana ukogeza inkuru nziza
Ukagenda amahanga uvuga urupfu n’izuka
Rimwe na rimwe ujya urenganya imbabare
Uriya nyabuhinja arakuruta
Ntacumura, Ntagira urwango
Ntagira n’ishyari, Uriya nyabuhinja Rwema rero
Arabaruta mwese ni ntamakemwa
Uri igisore barata, Kandi uri igisore bakunda
Ndetse uri igisore batinya
Uri igisore babarata
Uri igisore bakunda
Uri igisore batinya
Watch Video
About Uri Igisore Remix
More JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl