Muhorakeye De Vincent Niyigaba revisitée Par Byumvuhore Jean Baptiste Lyrics
Muhorakeye De Vincent Niyigaba revisitée Par Byumvuhore Jean Baptiste Lyrics by JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
Ese nkubwire iki shenge, se nkugira nte nyabusa
Kuki se ntagukunda, kandi narakubonye
Seka se nawe nkubwire
Unyumve nawe uko ushaka
Umbwire nawe uko ubyumva
Imana nibishaka, izaduha tubane
Kuko ali yo yashatse, ko unkunda nkagukunda
Twaremanywe urukundo, tugomba twese gukunda
Uwo ali we wese ushimye, unyuze umutima wawe
Iyo se disi nkubonye
Undeba na njye nkureba
Ugaseka maze nkabyumva
Umutima ni uwo mawe, nta mwanya w'agahinda
Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye
Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye
Inzira ni umuhanda, ijoro ni amabanga
Kuki se ntagusura, mfite urukumbuzi !
Nakumenye nk'uko wamenye
Nkubonye numva ngushimye
Nkubwiye numva urabyumva
Umutima wanjye ukeneye, umwana mwiza nkawe
Ngwino se mwana mwiza, ngwino umbere ibyishimo
Ngwino Muhorakeye , ngwino umare agahinda
Imvune nagutera, cyangwa se ibindi nk'ibyo
Niba ubyihanganiye, ndabigushimiye
Ibyanjye mbigize ibyawe
Iminsi uko ingana kose
Nyizera najye nkwizere
Nta kindi nakubwira, gusa numva ngushaka
Maze unyihanganire, ube Muhorakeye
Na njye kwihanganire, tubane mu mahoro
Na njye nkwihanganire tubane mu mahoro
Watch Video
About Muhorakeye De Vincent Niyigaba revisitée Par Byumvuhore Jean Baptiste
More JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl