ICENOVA Rukundo cover image

Rukundo Lyrics

Rukundo Lyrics by ICENOVA

Utazi umwanzi asiga umubiri
Uwitonze akama ishashi
Kandi nta mfura ipfunyikira indi
Aho amazi yaba akiri yayandi
Ngo agaharawe gahabwa agahari
Agahararutswe kagahabwa agahini
Ko mbona umeze nk'uhari udahari
Aho ntiwaba waratannye disi
Nshuti yanjye wibuke ko
Ari njye nawe kugera kw'iherezo
None twungirane, tugirane, turambane
Bene inabi baruhanwe, barahirwe bahinduke
Iyi si twese tuyiriho nk'abagenzi
Iby'isi nabyo bikadusimbukira busazi
Sibwo bibaye insazi kabutindi
Sibwo ifaranga rigannye insinzi
Sibwo urukundo rugabye irimbi
Sibwo ubumuntu buzimiye, mpemuke ndamuke sibwo bakoye
Sibwo uruhumbu mu bantu ruteye
Sibwo imitima yijimye
Mfatiraho bushyashya mba umusare ubwato ndagashya
Ikondera ndavuza, impinduka ndamiza
Ukuri kuri mu kuri, nkukumbuza ukuri
Nkusangiza abakuru ndaterura ndatura nti

Rukundo, rukundo, ko ari wowe wo kurokora isi
Rukundo rukundo, ese abawe bakurwanyiriza iki
Rukundo, rukundo, ko ari wowe wo kurokora isi
Rukundo rukundo, ese abawe bakurwanyiriza iki

Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo shabuka, Cyo shabuka

Ubwira uwumva ntavunika, ntihaba gukanura haba Imana ikurebera
Uramenye udakaraba urusenda, ntawe uhururuza ahunga abana
Nta mufene w'ifaranga, nta mubano waryo uramba
Kuko siryo biryo nibwo burozi mu biryo
Nawe dore se urazi neza ko ugomba kubaho nk'uko n'abandi bagomba
Gusa ye ukigira ishyano ukabyigwizaho
Hari ababuze amarariro, mu ngarani iwawe upakiremo
Hari abarara mu biraro
Iwawe ngo inzu niba ntay'ubukode byaruta ikabera ahongaho
Siwowe iruhande rwawe nibo gusa
Siwowe gusa no mu mahanga nibo gusa
Siwowe gusa n'abagukuriye nibo gusa, gusa niwowe mpinduka
Kuki utakunda kandi ucyenera gukundwa
Kucyi utafasha kandi ucyenera gufashwa
Kuki utabana n'abandi neza kandi ntacyo bitwara?
Akarenge hasi ni kumiguruko
Ngo isi itadusiga ye, twayiriye inyomeko
Uzakugaba ineza, uzamwiture ineza, uzahahe uronke
Ushake ubyare usaze utanduranyije

Rukundo, rukundo, ko ari wowe wo kurokora isi
Rukundo rukundo, ese abawe bakurwanyiriza iki
Ese mu byago nagusanga he?
Wanyakiriza urwango cyangwa urukundo
Ese ari nkawe wabigenza ute?
Warota urutisha amikoro ubugingo?
Uko ubikora, uko ubikora, gisha Inama Imana yawe
Nibyo bigena ibyo uzabona imbere aho ugana
Ndabona akebo kajya iwamugarura

Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo shabuka, Cyo shabuka

Rukundo, rukundo, ko ari wowe wo kurokora isi
Rukundo rukundo, ese abawe bakurwanyiriza iki
Rukundo, rukundo, ko ari wowe wo kurokora isi
Rukundo rukundo, ese abawe bakurwanyiriza iki

Watch Video

About Rukundo

Album : Ubuvanganzo II (Album)
Release Year : 2019
Copyright : © 2019 Green Ferry Music
Added By : Farida
Published : Feb 03 , 2021

More ICENOVA Lyrics

ICENOVA
ICENOVA
ICENOVA
ICENOVA

Comments ( 0 )

No Comment yet

About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl