LIZA KAMIKAZI Lokidawuni cover image

Lokidawuni Lyrics

Lokidawuni Lyrics by LIZA KAMIKAZI


Yesu ntashyirwa muri lockdown
Ariko ntatinya kujya lockdown
Iyo ambonye muri Lockdown
Ansanga muri lockdown
Akanyitaho muri Lockdown
Akandindira muri lockdown
Akantungira muri lockdown
Akankiriza muri lockdown
Igihe cyagera
Akansohora muri lockdown

Kubera umugore wa Potifari
Yozefu yashyizwe lockdown
Arengana azira Mukapotifari
Yesu amusanga lockdown
Amuha igikundiro lockdown
Amuha kuyobora lockdown
Asobanura inzozi lockdown
Maze asohoka lockdown

Daniel murwobo rw’intare
Nawe yari yashyizwe lockdown
Yesu yohereza malayika
Maze afunga iminwa y’intare
Daniel aturiza lockdown
Ntiyatinya lockdown
Arasinzira  lockdown
Bukeye asohoka lockdown

Yesu ntashyirwa muri lockdown
Ariko ntatinya kujya lockdown
Iyo ambonye muri Lockdown
Ansanga muri lockdown
Akanyitaho muri Lockdown
Akandindira muri lockdown
Akantungira muri lockdown
Akankiriza muri lockdown
Igihe cyagera
Akansohora muri lockdown

Petero baramufashe
Bamukubita muri lockdown
 Azira kuvuga izina rw'Umwami
Azirikirwa Lockdown
Abera barasenga cyane
Yesu yohereza malayika
Afungura inzugi lockdown
Acagagura ingoyi lockdown
Amusohora lockdown
Nuko basohoka lockdown
Pawulo na Sila nabo barakubiswe
Nabo bazira  izina rya Yesu
Baririmbira lockdown
Bazirikiye lockdown
Haba igishyitsi lockdown
Inzugi zikinguka lockdown
Iminyururu irangwa lockdown
Bucyeye basohoka lockdown

Yesu ntashyirwa muri lockdown
Ariko ntatinya kujya lockdown
Iyo ambonye muri Lockdown
Ansanga muri lockdown
Akanyitaho muri Lockdown
Akandindira muri lockdown
Akantungira muri lockdown
Akankiriza muri lockdown
Igihe cyagera
Akansohora muri lockdown

Satani yabambye umwami wanjye
Amwica urupfu rubi cyane
Yesu ashyirwa mu mva atyo
Satani aziko ariyo Lockdown
Yesu amanuka ikuzimu

Amukubitira lockdown
Amunyukanyukira lockdown
Amuribatira lockdown
Aramudesaruma
Aramuvutagura
Aramuriculiza
Ku mugaragaro
Aramucapa
Aramushota
Aramupiga
Amuha gasopo
Amuneshereza lockdown
Amazurikira  lockdown
Amukanyagira lockdown
Amwambura imfunguzo lockdown

Nowa numuryango we mu nkuge
Burya nayo yari lockdown
Kuri Anna, Sara na Elisabeth
Ubugumba bwari lockdown
Abisirayeli muri Egiputa
Burya nayo yari lockdown
Imyaka mirongo ine mu butayu
Burya nayo yari lockdown
Igihe bajyanwa I Babuloni
burya nayo yari Lockdown
Dawidi mu buvumo
Burya nayo yari lockdown
Eiya kukagezi k’Ikeleti
Burya nayo yari lockdown
Esiteri yiyiriza ubusa gatatu
Burya nayo yari lockdown
Meshach Shadrach na Bedenego
Rya tanura naryo ryari lockdown
Yona mu nda y'urufi
Burya nayo yari lockdown
Lazaro mugituro kane
Burya nayo yari lockdown
Wa mugore wavaga cyane
Burya nayo yari lockdown
Itorero mucyumba cyo hejuru
Burya nayo yari lockdown
Yohana kukirwa i patimosi
Burya nayo yari lockdown
Mbese mvuge iki ndeke iki
Ko igihe cyandengana mvuze  ibya
Mose Naomi Na Rusi
Gidiyoni Yobu na Madalena

Ibya Deborah Baraki na Yayeli
Yefuta Samsusoni na Barutormayo
Kwizera kwabakuye lockdown
Niba nawe uri muri lockdown
Komerera lockdown
Ntacyo uzaba muri lockdown
Urarinzwe lockdown
Ntuzahera muri lockdown
Humura uzava muri lockdown
Uzasohoka Lockdown
Wishimye uva muri lockdown
Ubaha Imana muri lockdown
Himbaza Imana muri lockdown
Senga Imana muri lockdown
Kuko uzasohoka lockdown

Watch Video

About Lokidawuni

Album : Lokidawuni (Single)
Release Year : 2021
Added By : Farida
Published : Jul 26 , 2021

More LIZA KAMIKAZI Lyrics

LIZA KAMIKAZI
LIZA KAMIKAZI

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl