Kunkovu Lyrics
Kunkovu Lyrics by AMAG THE BLACK
Buriya iyo ukamye inka
Ikamoka siba ikiri inka
Iba yabaye imbwa
Hambere aha niyise imbwa
Kugirango numve ko mwaceceka
Ahubwo murushaho kuvuga
Ni Amag the Black
Mwidukora munkovu
We go..
Nabonye byinshi ku isi ndi gusunika iminsi
Hahemukiwe benshi nyumva murabo benshi
Aho abandi bahita njye singomba guhita
Imvura yabo irahita ariko iyanjye ntago ihita
Ijoro naryo ryagwa rigatinda gucya
Amarira yanjye aguma kumutima wanjye
Kenshi burya iyo tseka ahubwo njye mbandira
Muntaraga numva nkanyuraho nkajya muzanjye
Muryana inzara ndeba nkanyura hirya nkutababonye
Uhuje ikibazo nanjye acyenyereye kunkovu
Data yanyise neza Data HAKIZIMANA
Mana nzakuvuga wenda nshiremo umwuka
Banshakira hepfo ukampisha ruguru
Banshakira ruguru ukampisha hepfo
Ibaze bamfashe bamena ruseke…
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
(Nibyinshi bintera ishavu ngashenjagira nshira)
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
(Mwe mugorore imbavu Mwitere niyo mibavu)
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
ucyenyereye kunkovu
(isunge Imana Rugira izi Inkomoko yiyo nkovu Amen)
Bazi ko ntabazi kandi mbazi (ndabazi)
Barusha impuhwe Mama baciye urwaho barya
Nanjye nigira nka Bakame inyura mu mpyisi
Nahacamo nkigira umushwi upepera agaca
Nkigira agafi mukagura indobane
Ndibaza why munyita ikiwani
Nshinjangira nshira nkaruca nkanarumira
Nubundi ntakeza kanyu murya mwengetseho
Mwakabihishe mu igi mwaguze amapanu
Cyangwa se mumajyane kandi munywa mukaru
Muca akabo igaca akanzu
Mvugane iki nawe ko ndi igicucu ruganzi
Nzabigisha guhakwa nka gikwazanamasazi
Urugamba ndiho si rumwe rusaba amasasu
Ariko icyo mutazi ahari ishaba n’ibivuzo biramera
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
(Nibyinshi bintera ishavu ngashenjagira nshira)
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
(Mwe mugorore imbavu Mwitere niyo mibavu)
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
ucyenyereye kunkovu
(isunge Imana Rugira izi Inkomoko yiyo nkovu)
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
(Nibyinshi bintera ishavu ngashenjagira nshira)
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
(Mwe mugorore imbavu Mwitere niyo mibavu)
Ncyenyereye kunkovu
Ncyenyereye kunkovu
ucyenyereye kunkovu
(isunge Imana Rugira izi Inkomoko yiyo nkovu Amen)
Diforce hari igihe uzanyura kubantu bakakunnyega
Bitewe nuko babonye amahirwe kandi amahiirwee.. (Ubushomeri)
Abandi nabo bagashaka kukubikira imbehe mubyo ukora (ni nkovu)
Ariko gucana inyuma kw’abashakanye n’amagambo ya rubanda
Nayo nindi nkovuu… nkovu ikomeye cyane
Watch Video
About Kunkovu
More AMAG THE BLACK Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl