Paroles de Munyana
...
Paroles de Munyana Par RITA ANGE KAGAJU
Taliki nk’iyi
Umunsi nk’uyu
Munyana we
Uti ndagiye
Nsanze uwo nkunda
Ndagiye yemwe
Nzagaruka nzajya mbasura
Uti si ukubanga
nkeneye urwanjye
Nzumvira za mpanuro
Bya bitwenge twasangiye
Bizambera urwibutso
Erega ntimubabazwe n’intambwe
Dore ndakuze hari hageze
Yewe mama nujya unkumbura
Bya biganiro bizakubere igihozo
Munyana wee udusigiye irungu
Uti si ukubanga
nkeneye urwanjye
Nzumvira za mpanuro
Bya bitwenge twasangiye
Bizambera urwibutso
Kana ka mama
Urugo ruhire
Ngaho uzatunge
Utunganirwe
Ntukabure amata
Ku ruhimbi
Munyana genda
Uzahirirwe
Uti si ukubanga
nkeneye urwanjye
Nzumvira za mpanuro
Bya bitwenge twasangiye
Bizambera urwibutso
Ecouter
A Propos de "Munyana"
Plus de Lyrics de RITA ANGE KAGAJU
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl