
Paroles de Nyigisha
Paroles de Nyigisha Par BUTERA KNOWLESS
Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye
Unigishe no kubaha ibyabandi
Nyigisha kuba inshuti nziza ariko
Unyigishe no kutivanga mu byabandi
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu
Nyigisha gushima nta buryarya
Unyigishe kugaya ntakomeretsa
Nyigisha kwishimira intsinzi y’abandi
Nyigisha kubigiraho undinde ishyari
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu
Nyigisha kuvuga nziga unyigishe no kuganira
Nyigisha kwirinda ibiganiro by’ubupfapfa
Ariko unyigishe no kujya impaka zubaka
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu
Nyigisha kubaha buri wese
Ariko unyigishe no kutigira agatebo
Nyigisha kugira impuhwe
Ariko undinde zimwe zitiza urugi
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu
Nyigisha gukira no gukinga
Ariko unyigishe gukingura umutima
Nyigisha kugira amakenga
Ariko unyigishe no kugira icyizere
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu
Nyigisha gukora ntategereje gushima
Kandi ntishimwa sinzishyire hejuru
Nyigisha kugira neza nubwo
Ineza yanjye ntayisanga imbere
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu
Nyigisha kubana n’abantu neza
Nzasige inkuru nziza umusozi
Nyigisha kubana n’abantu neza
Maze nzasige inkuru nziza imusozi
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu
Ngira umuntu
Ariko umpe n’ubumuntu
Ecouter
A Propos de "Nyigisha"
Plus de Lyrics de BUTERA KNOWLESS
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl