Paroles de Ndareba
Paroles de Ndareba Par ADRIEN MISIGARO
Ibyo ndebesha amaso
Byanteraga ubwoba
Ntaramenya ko urwanirira
Wafashe iya mbere
Ndagukurikira
Ungose Imbere n’inyuma
Ntacyo ngitinya
Wahumuye amaso
Y’umutima wanjye
Ndabasha kureba
Gukomera kwawe
Sinkiri mumwijima
Wa wundi wa cyera
Ubu ndakubona
Amaso yanjye arahumutse
Ntakintera ubwoba ndareba
Ntabwo nzongera kurira ukundi
Namenye uwo ndiwe nd’uwawe
Nabonye ukuboko kwawe mugitondo
Wavuganye nanjye bugorobye
Wahaye ihumure ubugingo bwanjye
Amahoro yuzuye umutima wanjye
Wahumuye amaso
Y’umutima wanjye
Ndabasha kureba
Gukomera kwawe
Ngenda nk’umutsinzi
Ntakintera ubwoba
Nabihawe nawe
Amaso yanjye arahumutse
Ntakintera ubwoba ndareba
Ntabwo nzongera kurira ukundi
Namenye uwo ndiwe nd’uwawe
Amaso yanjye arahumutse
Ntakintera ubwoba ndareba
Ntabwo nzongera kurira ukundi
Namenye uwo ndiwe nd’uwawe
Ubu ndareba ubu ndareba
Ubu ndareba ubu ndareba
Imbaraga zawe mubuzima bwanjye
Ineza yawe n’ubuntu bwawe
Bingezeho ndanyuzwe
Ubu ndareba ubu ndareba
Ubu ndareba ubu ndareba
Imbaraga zawe mubuzima bwanjye
Ineza yawe n’ubuntu bwawe
Bingezeho ndanyuzwe (ubu ndareba..)
Amaso yanjye arahumutse
Ntakintera ubwoba ndareba
Ntabwo nzongera kurira ukundi
Namenye uwo ndiwe nd’uwawe
Ecouter
A Propos de "Ndareba "
Plus de Lyrics de ADRIEN MISIGARO
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl