Igitego Lyrics
Igitego Lyrics by ANDY BUMUNTU
Nuko iravuga iti
Umuntu ntakabe wenyine
Reka muremere umufasha umukwiriye
Ukwezi kwakaga inzora
Maze utunguka umwenyura
Amajwi yose numvaga muri njye araceceka numva iryawe gusa
Usetse mbona imikororombya
Ngenda ngutekereza ndenga aho ntaha
Ubu ubwo uri uwanjye ma , ni igitego
Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye
Hari abo njya mbona rutangira rwaka
Igicu cyahinduka ntibacane uwaka
Oya ntazibana zidakomanya amahembe
Izo ntambara njye nawe tuzazitsinda
Wanyakiriye uko naje
Maze ukesha umutima wanjye
Niba kubaho ari rimwe
Iryo rimwe rirampagije
Mu gihe ndibanamo nawe
Kuguhoza mubinezaneza ni indahiro narahiriye Rurema
Ngutere imitoma ngutake, buke ngutaramire ma
Nzagutanya n’irungu
Shira irungu ndi uwawe
Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye
Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura
Ndagahora nicura
Ndagahora nicura
Nkakubona iruhande rwanjye
Watch Video
About Igitego
More ANDY BUMUNTU Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl