ANDY BUMUNTU Igitego cover image

Paroles de Igitego

Paroles de Igitego Par ANDY BUMUNTU


Nuko iravuga iti
Umuntu ntakabe wenyine
Reka muremere umufasha umukwiriye
Ukwezi kwakaga inzora
Maze utunguka umwenyura
Amajwi yose numvaga muri njye araceceka numva iryawe gusa

Usetse mbona imikororombya
Ngenda ngutekereza ndenga aho ntaha
Ubu ubwo uri uwanjye ma , ni igitego

Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye

Hari abo njya mbona rutangira rwaka
Igicu cyahinduka ntibacane uwaka
Oya ntazibana zidakomanya amahembe
Izo ntambara njye nawe tuzazitsinda
Wanyakiriye uko naje
Maze ukesha umutima wanjye
Niba kubaho ari rimwe
Iryo rimwe rirampagije
Mu gihe ndibanamo nawe

Kuguhoza mubinezaneza ni indahiro narahiriye Rurema
Ngutere imitoma ngutake,  buke ngutaramire ma
Nzagutanya n’irungu
Shira irungu ndi uwawe

Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye
Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura
Ndagahora nicura
Ndagahora nicura
Nkakubona iruhande rwanjye

Ecouter

A Propos de "Igitego"

Album : Igitego (Single)
Année de Sortie : 2022
Ajouté par : Farida
Published : Dec 30 , 2022

Plus de Lyrics de ANDY BUMUNTU

ANDY BUMUNTU
ANDY BUMUNTU
ANDY BUMUNTU
ANDY BUMUNTU

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl