Sinzibagirwa Lyrics
“Sinzibagirwa” is a song by Rwandan singer “Israel Mbonyi”, Released in M...
Sinzibagirwa Lyrics by ISRAEL MBONYI
Ayiiyeeeeh ndatangaye eeeh eeh
Sinzibagirwa
Menye ko utarobanura k’ubutoni
Uwagukiranukiye wese uramwemera
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye (kw’isi yose)
Kw’ivuko y’iwacu nabo bararirimba (banezerewe)
Baserereye m’ubutayu nta mudugudu wo kubamo
Bicwa n’inyota n’inzara badafite uwabarengera
Abandi baboheshejwe ibishakwe n’umubabaro
Bari baguye ku gasi nkabatagira gakondo
Umunsi bahamagaye izina ryawe (warabibitse)
Uboherereza ijambo ry’ubuzima (ribarengera)
Erega sibo bonyine buzuye uwo munezero
Hariho n’abandi benshi badafite uko babivuga
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye (kw’isi yose)
Kw’ivuko y’iwacu nabo bararirimba (banezerewe)
(Ningerayo nzicara mbabwire ibyo yankoreye)
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Kuko iminsi ihaye iyindi sinzibagirwa
(Ningerayo sinzaceceka nzavuga ibyo yankoreye)
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Kuko iminsi ihaye iyindi sinzibagirwa
Ayiiyeeeeh ndatangaye eeeh eeh
Sinzibagirwa
Twari mumpinga zejuru twambaye ubushwambagara
Imisatsi yatonze ikime utwereka imbabazi
Uvunagura ya miheto abanzi baduteranye
Ushingura ya macumu mubibanza byacu turubaka
Uhumura Imirama yacu turahinga tureza ooh
Utwohereza ijambo ry’ubuzima (turaryemera)
Erega sitwe twenyine twuzuye uy’umunezero
Hariho n’abandi benshi badafite uko babivuga
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye (kw’isi hose)
Kw’ivuko y’iwacu naho bararirimba (banezerewe)
(Ningerayo sinzaceceka nzavuga ibyo Yesu yankoreye)
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Kuko iminsi ihaye iyindi sinzibagirwa
(Nukuri we nzayivuga iyo neza yangiriye)
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Kuko iminsi ihaye iyindi sinzibagirwa
(Iminsi ihaye iyindi…)
(Ayiyeeeh dore ibindi nibutse…)
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo
Nzaririmba rya rukundo wanyeretse
Kuko iminsi ihaye iyindi sinzibagirwa
(kandi nawe ntazibagirwa oohh)
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo
Nzaririmba rya rukundo wanyeretse
Kuko iminsi ihaye iyindi sinzibagirwa
Erega ubutayu byatumye ibiganza byabo bisigaramo ubusa
Bagatonekwa cyane ntibahinga kandi batungishije benshi
Ariko Mana icyo ngukundira nuko utameze nk’abantu
Washyize ibanga ryanjye nawe kure y’amaso y’abantu
Erega naburya babahimishaga inzandiko nyinshi z’ibinyoma
Bakabasiga ibyasha kugirango batazongera guhanura
Ariko Mana icyo ngukundira nuko utameze nk’abantu
Washyize ibanga ryanjye nawe kure y’amaso y’abantu
Kandi Mana icyo ngukundira nuko utameze nk’abantu
Washyize ibanga ryacu nawe kure y’amaso y’abantu
Watch Video
About Sinzibagirwa
More ISRAEL MBONYI Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl