Amateka Lyrics

YVANNY MPANO Rwanda | Hip Hop,

Amateka Lyrics


Paster P respect Man

[VERSE 1]
Byatangiye buhoro
Byajya kuza nkizubaza
Ariko gahoro gahoro
Nyuma naje kugukunda
Nakureberaga kure
Nkumva naza nkakuraza
Ndakwegera sinazuyaza
Niko naje kugukunda

[PRE_CHORUS]
Ikinyabupfura ugira
Impuhwe wigirira
Urukundo ugira
Ukwanga yakunda nde

[CHORUS]
Ndibuka unsekera rimwe tugihura
Kuva uwo munsi nkubonamo ejo hazaza
Ndibuka undirira bwa mbere mu gituza
Njyewe nawe dufitanye Amateka

Ndibuka umbarira ya nkuru yawe
Nkubariye iyanjye twumva turahuje
Ndibuka undirira bwa mbere mu gituza
njyewe nawe dufitanye amateka

[VERSE 2]
Najyaga ngerageza
Gukomeza umutima (iyooh)
Ariko amaherezo
Urukundo rukanga rukantamaza
Igituma nigengesera
Nkirinda kukubabaza
Nuko namenye neza ko
Uwo nkunda yaremanywe
Umutima woroshye

[PRE_CHORUS]
Ikinyabupfura ugira
Impuhwe wigirira
Urukundo ugira
Ukwanga yakunda nde

[CHORUS]
Ndibuka unsekera rimwe tugihura
Kuva uwo munsi kkubonamo ejo hazaza
Ndibuka undirira bwa mbere mu gituza
Njyewe nawe dufitanye amateka

Ndibuka umbarira yankuru yawe
Nkubariye iyanjye twumva turahuje
Ndibuka undirira bwa mbere mu gituza
Njyewe nawe dufitanye amateka

Leave a Comment