YVANNY MPANO Nyuma yawe cover image

Nyuma yawe Lyrics

Nyuma yawe Lyrics by YVANNY MPANO


Iyo umugabo akunze
Iyo umugabo atinze
Iyo umugabo atabarutse atisize
Imihigo yahize ntacyo iba ikivuze
Azima burundu
Uko umutima uteye
Buri munsi uko bucyeye
Uko nkangutse nkabona ku maso hawe
Nahindukira nkumva impumeko yawe
Mbyibuha buri munsi
Umutima wanjye wakunze wowe
Nyaruka duhure udatinda nzira
Kuko uramutse utinze nasaza vuba
Mukunzi wanjye

Ugukunda narakunze
Guhitamo nahisemo
Nyuma yawe, Nyuma yawe
Nyuma yawe sinifuza undi
Mubyiyumviro bya gisore
Nirukira ubwamamare
Ntacyo ntakoze
Nyuma yawe
Nyuma yawe sinifuza undi
(BOB Pro on the Mix)

Reka ngukunde ubu
Kuko iby’ejo sinjye ubugena
Oya ndetse ibyahise ntibigaruka namba
Habe n’isegonda
Haruwo nabonye twabaye mahwane
Harumwe wantwaye umwe nakurikiye
Mumpe akanya murate mutake
Mubwire yuko mukunda cyane
Umutima wanjye wakunze wowe
Nyaruka duhure udatinda nzira
Kuko uramutse utinze nasaza vuba
Mukunzi wanjye

Ugukunda narakunze
Guhitamo nahisemo
Nyuma yawe, Nyuma yawe
Nyuma yawe sinifuza undi
Mubyiyumviro bya gisore
Nirukira ubwamamare
Ntacyo ntakoze
Nyuma yawe
Nyuma yawe sinifuza undi

Ugukunda narakunze
Guhitamo nahisemo
Nyuma yawe, Nyuma yawe
Nyuma yawe sinifuza undi
Mubyiyumviro bya gisore
Nirukira ubwamamare
Ntacyo ntakoze
Nyuma yawe
Nyuma yawe sinifuza undi

Watch Video

About Nyuma yawe

Album : Nyuma yawe (Single)
Release Year : 2021
Added By : Florent Joy
Published : Oct 18 , 2021

More YVANNY MPANO Lyrics

YVANNY MPANO
YVANNY MPANO
YVANNY MPANO
YVANNY MPANO

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2025, We Tell Africa Group Sarl