Iyaba Lyrics by VICTOR RUKOTANA


Iyaba waruzi abasore uteye agahinda
Nuko amarira yabo atemba agwa munda
Wari kumenya uburyo uhiriwe
Kuba ari wowe umutsindiye
Hari abitwaje amafaranga menshi
Biranga arababenga
Hari abitwaje imiryango ikomeye
Nabo abatera umugongo
Kubera uko yakwihebeye
Disi ntuzamubabaze
Iyeeeh

Aya matama atemba itoto
Oya ntagatembe amarira
Ni wowe murinzi
Wako gaseko ka Malaika
Aya matama atemba itoto
Oya ntagatembe amarira
Ni wowe murinzi
Wako gaseko ka Malaika
(Ako gaseko
Ako gaseko ka Malaika
Oya ntikazazimee eh)

Naho utagira ibya Mirenge
Disi ntazakuburane ibitwenge
Singombwa ama-rose ahenze
Niyo wamuha akarabo gasanzwe
Ugaciye mu murima
Bikuvuye ku mutima
Singombwa ama-rose ahenze
Niyo wamuha akarabo gasanzwe
Ugaciye mu murima
Bikuvuye ku mutima
Hari abitwaje amafaranga menshi
Biranga arababenga
Hari abitwaje imiryango ikomeye
Nabo abatera umugongo
Kubera uko yakwihebeye
Disi ntuzamubabaze
Iyeeeh

Aya matama atemba itoto
Oya ntagatembe amarira
Ni wowe murinzi
Wako gaseko ka Malaika
Aya matama atemba itoto
Oya ntagatembe amarira
Ni wowe murinzi
Wako gaseko ka Malaika
(Ako gaseko
Ako gaseko ka Malaika
Oya ntikazazimee eh)

Watch Video

About Iyaba

Album : Iyaba (Single)
Release Year : 2022
Added By : Florent Joy
Published : Feb 19 , 2022

More VICTOR RUKOTANA Lyrics

VICTOR RUKOTANA
VICTOR RUKOTANA
VICTOR RUKOTANA
VICTOR RUKOTANA

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl