Baramaze Lyrics
Baramaze Lyrics by THEO BOSEBABIREBA
Itsinzi iri mubiganza byawe
Imana iri muruhande rwawe
Impundu zisimbuye induru
Itsinzi iri mubiganza byawe
Imana iri muruhande rwawe
Impundu zisimbuye induru
Nikunyagira izahita
Nubwo ubona irimo amashahi
(Nikunyagira izahita)
Nikunyagira izahita
Nubwo yazanye ubunyerere
(Nikunyagira izahita)
Nikunyagira izahita
Nubwo yaciye imikukiri
(Nikunyagira izahita)
Nikunyagira izahita
Nubwo irimo inkuba n’imirabyo
(Nikunyagira izahita)
Nikunyagira izahita
Nubwo yabunditse imihururu
(Nikunyagira izahita)
Araje abihindure noneho
Igiti atateye akirimbure
Araje abihindure bumirwe
Nubwo wacitse ururondogoro
Kubera ibibazo
Ukabura uwo utakira kandi isi yuzuye
Abantu gusa batagira umutima wa kimuntu
(Araje abihundure bumirwe)
Bavuga byinshi Bavugira henshi, Baramaze
Barasakuza bavuza induru, Baramaze
Baramaze baramaze
Njyewe n’inzu yanjye tuzakorera
Uwiteka Imana udaharara ngo ahararukwe
Ahemba neza umwami wanjye ntiyambura
Ntawamukoreye ngo akorwe n’isoni
Ntawamwiringiye ngo abure uko agira
Niwe gisubizo kibibazo byananiranye
Kandi niwe uzahanagura aya marira atemba
Kumatama ya benshi
Nikunyagira izahita
Nubwo ubona irimo amashahi
(Nikunyagira izahita)
Nikunyagira izahita
Nubwo yazanye ubunyerere
(Nikunyagira izahita)
Nikunyagira izahita
Nubwo yaciye imikukiri
(Nikunyagira izahita)
Nikunyagira izahita
Nubwo irimo inkuba n’imirabyo
(Nikunyagira izahita)
Nikunyagira izahita
Nubwo yabunditse imihururu
(Nikunyagira izahita)
Ururimi ruvuga abandi rugira imbaraga
Ururimi ruvuga abandi rurashyuhaguza
Ururimi ruvuga abandi ruranyaruka
Nyamara nawe uwakugenzura yasanga utari shyashya
(Yasanga utari shyashya)
Ujye utinya abantu bavuga ko Yesu atazutse
Bagahanyanyaza bakavuga ko atavutse
Abavuga ko uri umukene
Abavuga ko ntacyo ugira
Abavuga ko uri injiji mbi baramaze
Baramaze eeh baramaze
Baramaze eeh baramaze
Ntacyo bamvuze cyambujije kurya
Ntanicyo bamvuze cyambujije kuryama
Impundu nizivuge induru ziceceke
Impundu nizivuge induru ziceceke
Abantu bakwanga urunuka
Imana ikagukunda ururenze igipimo
Ururenze igipimo ururenze igipimo
Impundu nizivuge induru ziceceke
Impundu nizivuge induru ziceceke
Njye ndumiwe ndumiwe ndumiwe
Njye ndumiwe ndumiwe ndumiwe
Abantu bo mwisi bahararukwa vuba
Byagera kubapagani bigahumira kumirari
Njye ndumiwe ndumiwe ndumiwe
Njye ndumiwe ndumiwe ndumiwe
Bavuga byinshi Bavugira henshi, Baramaze
Barasakuza bavuza induru, Baramaze
Baramaze, Baramaze
Izina ryiza ni Yesu
Niryo riruta ay’akomeye
Niryo rimara umubabaro
Amavi yose azaripfukamira
Indimi zose zature ko ari Umwami w’abami
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana ya Abraham
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana yera
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana ya Abraham
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana yera
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana ya Abraham
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana yera
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana ya Abraham
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana yera
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana ya Abraham
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana yera
Uri ibyiringiro byanjye wee
Mana ya Abraham
Uri ibyiringiro byanjye wee
Watch Video
About Baramaze
More THEO BOSEBABIREBA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl