Birangwa by TETA DIANA Lyrics

Uri inzozi nkumbura iteka ntazabona
Ukaba ikibibi cyansaze umugongo aho ntishima
Uri kure, kure nk'Ijuru ndebesha andi maso nkakubona
Uri inkuru nzabara iteka itarangira

[CHORUS]
Biganza birangwamo ubupfura iyo ugarutse ukareba uko nakuze
Biganza birangwamo umutima Nzakuririmba
Biganza birangwamo ubupfura iyo ugarutse ukareba uko nakuze
Biganza birangwamo umutima Nzakuririmba

Uri iriba ryamaze inyota ritazakama
Ukaba igicu kinkingira izuba kitazahita
Uri umurya, umurya w'inanga numvisha umutima ntabasha gucuranga
Uri irungu nzarwara iteka ritazakira

[CHORUS]
Biganza birangwamo ubupfura iyo ugarutse ukareba uko nakuze
Biganza birangwamo umutima Nzakuririmba
Biganza birangwamo ubupfura iyo ugarutse ukareba uko nakuze
Biganza birangwamo umutima Nzakuririmba

Biganza birangwamo ubupfura iyo ugarutse ukareba uko nakuze
Biganza birangwamo umutima Nzakuririmba
Biganza birangwamo ubupfura iyo ugarutse ukareba uko nakuze
Biganza birangwamo umutima Nzakuririmba

Uwo amaso yanyimye
Nzakuririmba
Uwo ibitekerezo byampaye
Nzakuririmba
Intore ntabariwe
Nzakuririmba
Nshuti yanjye ntagumanye
Nzakuririmba
Nkuririmbire abana banjye
Nzakuririmba
Iyeeeeee eh eh
Hummm
Nzakuririmba

Music Video
About this Song
Album : Birangwa ,
Release Year : 2020
Added By: Farida
Published: Mar 26 , 2020
More Lyrics By TETA DIANA
Comments ( 0 )
No Comment yet
Leave a comment