Umuhanda W'amacupa Amenetse Lyrics
Umuhanda W'amacupa Amenetse Lyrics by RIDERMAN
Ndagenda n'ibirenge mu muhanda w'amacupa amenetse
Ndava amaraso ndanabira ibyuya mu gahanga kanjye
Nubwo bimeze bityo sina stopa aho ngana ntahageze
Gusenga kwanjye gusaba Uwiteka ngo aho ngana ahangeze
Uwo isi ihanze amaso isura ye irasusuruka
Naho uwo ihase isusa isoni zimusaga isura
Kudadira kw'idigi ntibifuma itadagadwa
Inzara iyikoma inzara igahinduka injajwa
Amaso arakonje benshi barira barafu
Agahinda gahishwa mu ma paragarafu
Nubwo utabona bata amarira mu uruhame
Atemba ajya mu nda ngo ibirimo birohame
Ama rideaux aridutse ukadabagiza amaso
Videwo wateraho Coup d'oeil yaba ari So
Mu ndiba y'inda benshi bahishamo agahinda
Nubwo bakubwiye ukuri kwabo wabipinga
Bahitamo kwiherera uw'umwe bigatinda
Amagambo abakomeza bakayaririmba
Ndi uwo iduniya idama igasiga akidanangiye
Nzemera ko ntsinzwe umunsi umwuka uzaba urangiye
Ndagenda n'ibirenge mu muhanda w'amacupa amenetse
Ndava amaraso ndanabira ibyuya mu gahanga kanjye
Nubwo bimeze bityo sina stopa aho ngana ntahageze
Gusenga kwanjye gusaba Uwiteka ngo aho ngana ahangeze
Umwijima w'ubwonko utera ubwambure mu mufuka
Ururabo rwera k'urutare sindarabukwa
Dusiganwa n'isi ntawe nzi wayisize
Nta n'uzi ibyayo muri bose nabajije
Ngo ibyayo ni amabanga, ibyayo ni ifaranga
Bityo menya ibyanjye nirinda kwitaranga
Isi irikaraga yenda nanjye izangeraho
Impe ku imbaraga nishimire kubaho
Ninsangiza nzasamura ntasamara
Ndabizi ko kumeza yayo ntamuntu uba kamara
Ama rideaux aridutse ukadabagiza amaso
Videwo wateraho coup d'oeil yaba ari So
Mu ndiba y'inda abenshi bahishamo agahinda
Nubwo bakubwiye ukuri kwabo wabipinga
Bahitamo kwiherera uw'umwe bigatinda
Amagambo abakomeza bakayaririmba
Ndagenda n'ibirenge mu muhanda w'amacupa amenetse
Ndava amaraso ndanabira ibyuya mu gahanga kanjye
Nubwo bimeze bityo sina stopa aho ngana ntahageze
Gusenga kwanjye gusaba Uwiteka ngo aho ngana ahangeze
Ndagenda n'ibirenge mu muhanda w'amacupa amenetse
Ndava amaraso ndanabira ibyuya mu gahanga kanjye
Nubwo bimeze bityo sina stopa aho ngana ntahageze
Gusenga kwanjye gusaba Uwiteka ngo aho ngana ahangeze
Watch Video
About Umuhanda W'amacupa Amenetse
More RIDERMAN Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl