
Ligaki Lyrics
...
Ligaki Lyrics by RIDERMAN
Jye ndi fireman
Jye ndi riderman
Yeah
Vayo vayo
Zo
Ntuye ligaki aho abarara badata agati
Ligati aho abakora baryama gake
Ligati niho abataroba barya amafi
Amashyi ku manigga adasiba tabati
Ntuye ligaki aho abarara badata agati
Ligati aho abakora baryama gake
Ligati niho abataroba barya amafi
Amashyi ku manigga adasiba tabati
Kuvuga ni ugutaruka to speak is to jump
Uyu mujyi uzadusaza cyane kandi kubw’impamvu
Ligati aho amacupa afatwa ku ngufu
Ligati aho amaturu agurwa ku nusu
Undaburiza unca mu rihumye, nguca mu rikanuye
Inzira ifunganye iyo nciyemo nyisiga ipanuye
Nsamuye ngaburira n’abandi sindi ntampuhwe
Buri mu nigga nzi wahumuye acunga izamu rye
Ligati idutoza games nk’izo gee
Dukora byose ngo tugere ku nzozi
Ligati bagenda batagira iyo bajya
Lagaki hano abaryamye cyane ntibarya
Ndebera hano igicumbi kiracuritse
Ikitarimo igikabyo kiba kitavugitse
Uvuga ibiba basigara bamwijunditse
Ubabeshya bakamufana ngo niwe ukunditse
Ligati hano dupoza tudahinga
Ligati aho dukira tudakinga
Ntuye ligati aho abarara badata agati
Ligati aho abakora baryama gake
Ligati niho abataroba barya amafi
Amashyi ku manigga adasiba tabati
Ntuye ligaki aho abarara badata agati
Ligati aho abakora baryama gake
Ligati niho abataroba barya amafi
Amashyi ku manigga adasiba tabati
Mba aho umwiza w’ikigoryi akinya nk’agapira
Atangwa ama pass bamuhekenya bacira
Mba aho ushaka gukangisha abantu akantu agatira
Uyu mujye wose wataye indangagaciro
Ligati ino umubyeyi akurya akurora
Ukurusha amafaranga aragusyonyora
Ligati tunywa wine nta mizabibu
Twebake dute dusakurizwa n’imbu
Umurwa wacu nta kigongwe
Wigira inka gato amaniga akaba ibirondwe
Nigga zirya ibyuma n’ababyeyi kafadama
Ababa ino iyo basibye akazi ntibadama
Duterwa ishema n’ibyo twakagiriye ipfunwe
Tujagira ipfunwe ry’ibyo twakagiriye ishema
Nawe se ino ko uwabyaye ahisha abana be
Naho uwicuruza akabirata kandi ntagawe
Amabi abera munsi y’amategura
Yajya hanze hakabura n’umwe wayabegura
Ubaneguye bati, ariho arabwejahura
Bati ziba bagasunika bahenura
Ntuye ligaki aho abarara badata agati
Ligati aho abakora baryama gake
Ligati niho abataroba barya amafi
Amashyi ku manigga adasiba tabati
Ntuye ligaki aho abarara badata agati
Ligati aho abakora baryama gake
Ligati niho abataroba barya amafi
Amashyi ku manigga adasiba tabati
Watch Video
About Ligaki
More RIDERMAN Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl