Ntamvura Idahita Lyrics
Ntamvura Idahita Lyrics by RIDERMAN
Mwana w’umukene, wicaye ku iziko wota
Igifu kirimo ubusa; ibiryo niby’urota
Uribaza ibibazo byinshi, ukabura ibisubizo
Ubuzima ntibusobanutse, n’ihurizo
Uricara uri wenyine, agatotsi kakakwiba
Wicira isazi mumasi, wayura ubutitsa
Amavi ahora hasi, uhoraho umubaza
Impamvu uri mukaga Kandi
Yarakuremya nk’abandi
Agahinda kawe
Ugahisha ahitaje abantu
Kuko benshi waririye
Ntawakurebye irihumye
Gusa ndi kumwe nawe
Ibibazo byawe ndabibona
Nyemerera nkubwire ngo
Komera ncuti yanjye
Shikama kigabo, hagarara bwuma
Mubajya k’umurimo, simbere apana inyuma
Birababaje kuba, ubuzima bukuruma
Ejo bizaba ari inkovu, ibisebe biruma
Ntamvura idahita, ntasheni idacika
Nyagasani arakureba; kandi azanagusubiza
Ntiwihebe isaha ntabwo, iragera, nigera Yehova
Azakwicaza aho udacyeka
Komeza ukore, ukore ntabunebwe
Imana izahindura, ibikorwa byawe ubuherwe
Nubwo ureba ahuri ukabona
Utazahasohoka zirikana ko
Ku Mana ntakidashoboka
Wigeze kurira irira, ryuzura ububiko
Ntiwarimennye ahubwo,, waratamiye urarimira
Nubundi amarira,, y’umugabo atemba
Ajya munda, weretse abantu bose
Agahinda urwaye ntiwakira, inkuta zifite amatwi
Imihanda ifite iminwa, mubo utakira
Abifuza ko utabarwa n’imbarwa, shyira iryinyo kurindi
Kaza umutsi bizashira
Kora wiheranwa nagahinda, no kurira
Isi niguha amase, ntuzayinubire aho kuyata
Uzayafate uyagire ifumbire
Ibyisi biragoye kandi, ni birere, ntanzira y’ubusamo
Ibaho igana kubukire
Shikama kigabo, hagarara bwuma
Mubajya k’umurimo, simbere apana inyuma
Birababaje kuba, ubuzima bukuruma
Ejo bizaba ari inkovu, ibisebe biruma
Ntamvura idahita, ntasheni idacika
Nyagasani arakureba, kandi azanagusubiza
Ntiwihebe isaha ntabwo, iragera, nigera Yehova
Azakwicaza aho udacyeka
Komeza ukore, ukore ntabunebwe
Imana izahindura
Ibikorwa byawe ubuherwe
Nubwo ureba ahuri ukabona
Utazahasohoka zirikana ko
Ku Mana ntakidashoboka
Iyaaa
Bavuga ko ukorora
Acira aba agabanya
Intambwe kuyindi
Urugendo urimo ruzashira
Ikigenzi nukumenya
Aho uva naho ugana
Umurimo mwinshi
Kandi unoze niyo nzira
Amahano naguhanukira
Ntuhungabane
Umwaku uvamo umugisha
Kuwashikamye hamwe
Caa Rasta for a life
Watch Video
About Ntamvura Idahita
More RIDERMAN Lyrics
Comments ( 1 )
Rap ipande
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl