Ibuka Lyrics
Ibuka Lyrics by RICHARD NICK NGENDAHAYO
Iyo ukiri mu by' isi, wumva byose ari byiza
Ntacyo wigera utinya, namba
Ibyiza n' ibibi uti birandeba
Witura iki Iyakuremye
Kubyo uyikesha byose
Wisanzuye muri ibyo byaha
Wirengagije ko wacunguwe
Wisanzuye muri ibyo byaha
Wirengagije ko wacunguwe
N' Umwami
Ibuka uwagukunze
Ibuka uwakuremye
Ibuka nyir' ubugingo ufite
Muhe ikaze yinjire akubabarire
Wigenga mubyo ukora
Wisanzura mu mvugo
Wibuke ko watijwe kubaho
Guhumeka kwawe
Wabiherewe ubuntu
Subiza amaso inyuma
Wibuke Imana yawe
Ibereyeho guhembura
Igwa neza kuri bose
Ibereyeho guhembura
Igwa neza kuri bose
Ni Nziza
Ibuka uwagukunze
Ibuka uwakuremye
Ibuka nyi' ubugingo ufite
Muhe ikaze yinjire akubabarire
Ibuka, ibuka, ibuka, ibuka
Ibuka, ibuka, ibuka, ibuka
Watch Video
About Ibuka
More RICHARD NICK NGENDAHAYO Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl