Yesu araduhamagara Lyrics
Yesu araduhamagara Lyrics by PAPI CLEVER & DORCAS
Yes'araduhamagara
Ati Nimubyuk'ubu
Ibisarurwa bireze
Unsarurira ni nde ?
Uhamagawe na Yesu
Ni wow'ubwaw'ashaka!
Umwitabish'umutima
Uti Mwami, nyakira!
Uhamagawe na Yesu
Ni wow'ubwaw'ashaka!
Umwitabish'umutima
Uti Mwami, nyakira!
Ntuzahere kure cyane
Kwamamaz'ibya Yesu
Abaguye bari hafi
N'abazimiye na bo
Umurim'uradutota
Dufit'umwete muke
N’ ubur'integ'umusange
Uti Mwami, mfash'ubu!
Umurim'uradutota
Dufit'umwete muke
N’ ubur'integ'umusange
Uti Mwami, mfash'ubu!
Nubw'utazi gushyomoka
Kuk'utari umuhanga,
Hamya gusa ko wamenye
Ko Yes'ababarira
Ujy'ubwir'abandi bose
Ibyo yagukoreye
Nuko umwinging'agufashe
Uti Mwami, nyigisha!
Ujy'ubwir'abandi bose
Ibyo yagukoreye
Nuko umwinging'agufashe
Uti Mwami, nyigisha!
Hataboneka muri twe
Uvuga kw ananiwe!
Udushoboza ni Yesu
Gukund’ ibyiza byose
Dukor’iyo mirimo ye
N'urukundo n'umwete
Maz’ ishize, tuzavuge
Tuti Mwam'utwakire!
Dukor’iyo mirimo ye
N'urukundo n'umwete
Maz’ ishize, tuzavuge
Tuti Mwam'utwakire!
Watch Video
About Yesu araduhamagara
More PAPI CLEVER & DORCAS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl