Yatsinze Urupfu Lyrics by PATIENT BIZIMANA


Yasuzuguwe n’abantu
Amenyera intimba
Yacumiswe m’urubavu
Kubw’ibyaha byanjye
Twari intama zazimiye
Erega twari intatane
Ku musaraba aradupfira
Yambara ububi bwanjye bwose

Amahanga yose n’abisi bose
Dushima Umwami Yesu
Yatsinze urupfu
Anesha i Kuzimu
Ubu yicaye iburyo bwa Se

Yabambanywe n’abajura
Ampa i Golgotha
Yitambweho igitambo
Bikuraho ibyaha
Twari intama zazimiye
Erega twari intatane
Ku musaraba aradupfira
Yambara ububi bwanjye bwose

Amahanga yose n’abisi bose
Dushima Umwami Yesu
Yatsinze urupfu
Anesha i Kuzimu
Ubu yicaye iburyo bwa Se
Amahanga yose n’abisi bose
Dushima Umwami Yesu
Yatsinze urupfu
Anesha i Kuzimu
Ubu yicaye iburyo bwa Se

Satani yarazi ngo aramurangije
Satani yarazi ngo aramushoboye
Icyo atamenye nuko umusaraba
Wabaye inzira y’agakiza
Kubwo guca bugufi
Ku Mwami wacu Yesu Christo
Yahawe izina riri hejuru yayandi mazina yose
Haba mw’ijuru i Kuzimu nahano mw’isi
Ubu amahanga yose araririmba
Icyubahiro cy’umukiza Hallelujah
Turirimbe twese hamwe uti

Amahanga yose n’abisi bose
Dushima Umwami Yesu
Yatsinze urupfu
Anesha i Kuzimu
Ubu yicaye iburyo bwa Se

Igisigaye nuko wamwakira
Mu mutima wawe
Igisigaye nuko wamuha ikaze
Akabana nawe ibihe n’ibihe
Ibihe bidashira. Amen

Watch Video


About Yatsinze Urupfu

Album : Yatsinze Urupfu (Single)
Release Year : 2021
Added By : Florent Joy
Published : Jul 07 , 2021

More PATIENT BIZIMANA Lyrics

PATIENT BIZIMANA
PATIENT BIZIMANA
PATIENT BIZIMANA
PATIENT BIZIMANA

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2023, We Tell Africa Group Sarl