Ndabaririmbira Iby'uwamfiriye Lyrics
Ndabaririmbira Iby'uwamfiriye Lyrics by PAPI CLEVER & DORCAS
Ndabaririmbira iby’uwamfiriye
Wankunze mfit’ibaha narararutse
Wambonyemo iki Kristo ?
Ukaza mw’isi ukamfira
Wambonyemo iki Kristo ?
Ukaza mw’isi ukamfira
Yasiz’ingoma ye nukw’aramanuka
Baramusuzugura ntibamwemera
Har’indi ncuti nkawe se ?
Yakunda abayihinyuye ?
Har’indi ncuti nkawe se ?
Yakunda abayihinyuye ?
Baramushingije bashashe imyambaro
Ngo hozana hahirwa umwami Kristo
Bukuye barahinduka
Bati nabambwe nabambwe
Bukuye barahinduka
Bati nabambwe nabambwe
Bafash’umwam’ ubwo baramuhemura
Bakiz’umwambuzi babamba Kristo
Iby’arabyihanganira ngo abon’uko aducungura
Iby’arabyihanganira ngo abon’uko aducungura
Yavuye mw’ijuru aza mur’iy’isi
Abura aho yarambik’umusaya we
Amfira ku musaraba, ngo nanjye angeze mw’ijuru
Amfira ku musaraba, ngo nanjye angeze mw’ijuru
Ntabwo nzarambirwa kubaririmbira
Iby’urukundo rwe n’uko yababajwe
Yanyemeye nk’incuti ye nzavuga hose izina rye

Watch Video
About Ndabaririmbira Iby'uwamfiriye
More PAPI CLEVER & DORCAS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl