Kigali Lyrics by MR KAGAME


Aaa aaa aaa aah aah aaa aaa
Aah aaaaaa aaaaaa Ghyeah

Reka kwanza mbyuke
Ah, ngusabe Mana
Iyi ndirimbo yanjye ntizanteranye nabantu
Producer X
Man, reka kwanza mbanze nywe no kukantu

Ok, Nakoze iyitwa ntiza bavuza induru ngo igishegu
Nsohoye iyitwa amadeni bati uyu mutipe ni umwehu
Nibyo koko ndamaze ndi umusizi niko kazi
Wize umuziki ryari ariko ni gute unjajiga mzee
Let us be serious

Ok, ese nguhe message bro, uzayitanga koko
Uzayivuga mubahungu umaze kurya inkoko
Uzayikunda byibura se unayishyire twitter
Uvugire aba bana b’abakobwa wumva twita slay queens
Icyabagize imfubyi cyo gatsindwa
Nicyo gituma bamenyerwa
Ubukene nabwo bwogatabwa
Butuma umubiri utsindwa
Umwana akava iyo mucyaro yemerewe akazi
Hamwe n’inzu yo kukwezi izishyurwa na boss
Uko bamucyerereza ngo akazi ni ejobundi
Niko bamusambanya rubanda ni abatindi
Amaburakindi atuma aterura ngo avuge
Nayo amutera igikomere akongera uburibwe
Kurya umubona yifotoza afite ifoto inoze
Mw’imbere ashira ashonga umutima we waraboze

Naba nawe wiboneye Imana ntubuze amahoro
Naho hano twebwe twiringiye ngo ejo tuzarya
Kandi iby’ino iwacu ni hatari
Kubona aho uryama ni kwa gutombora
Kigali Kigali
Kigali nabonye Kigali
Kigali Kigali
Dore uko wangize wangize iiiieeeh

Baravuza induru
Ngo runaka akora ibishegu
Ngo uwo mufungo wabo ko bawumena gishenzi
Ese mbwira ayawe wamennyemo byibura copin
Gufasha abatishoboye se hari numwe wakopye
Ah! reka dusase inzobe unyumve
Reka mene umuceri nubundi sinteze ubukwe
Iy’indirimbo nintayibona muri izo post zawe
Nkaririmba gukoma jy’undeka nawe umenye ibyawe
Twarabamenye, nibyo reka rap yangwe
Iy’isi turimo ntigishaka abanyabwenge
Vayo usakuza nkurutishe Niyo Bosco
Nti umva bro, ngwino nawe mwana warema isoko
Amaburakindi atuma nterura ngo mvuge
Nayo antera igikomere akongera uburibwe
Byabaho ko iy’indirimbo utayikunda namba
Birumvikana ntugasare nsohoye umunamba
Sibyo
Digital life si fresh (Yeah)
Ntiri gutanga ifungo n’agashyari kuri benshi (Yeah)
Ndisubiye rero y'agahunda reka yimikwe
Ntawe natungaga intoki basaza mfite ubukwe

Naba nawe wiboneye Imana ntubuze amahoro
Naho hano twebwe twiringiye ngo ejo tuzarya
Kandi iby’ino iwacu ni hatari
Kubona aho uryama ni kwa gutombora
Kigali Kigali
Kigali nabonye Kigali
Kigali Kigali
Dore uko wangize wangize iiiieeeh

Hi 5 Mzee
Nyita Mabano bro

Watch Video

About Kigali

Album : Goligota (Album)
Release Year : 2022
Added By : Farida
Published : Mar 02 , 2022

More MR KAGAME Lyrics

MR KAGAME
MR KAGAME
MR KAGAME
MR KAGAME

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl