Nahuye Na Messiya Lyrics by AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR



Ku iriba umusamariyakazi
Yahinze umushyitsi ooohh
Ubwo yahuraga n’umuyuda
Umuyuda amuganiriza neza
Byari ibintu bidasanzwe
Umuyuda kuvugana
N’umusamariya neza
Bahoraga bahanganye bakarangwa
Na makimbirirane yurudaca aaahh
Uyu wari umwanya udasanzwe
Mu mibereho yurya mugore
Maze biba akarusho
Ubwo yamenyaga yuko
Adahuye n’umuyuda usanzwe
Ahubwo ko ahuye na Mesiya
Bimwanga munda
Kwifata biramugora
Azamuka umudugudu asakuza ati
Bagenzi mpuye na Mesiya

[CHORUS]
Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Ku iriba ni ishuri ridasanzwe
Aho umwigisha mwiza Yesu
Aduhera isomo ridasanzwe
Ku mibanire ikwiye kuturanga
Kugira ibyo tudahuza n’ibintu
Bizahoraho kugeza kwiherezo ry’isi
Ariko ntibikwiriye gutuma tubaho
Duhanganye turebana ayingwe eeeh
Geregeza umbere udasanzwe
Maze nanjye nkubere udasanzwe
Twigire ku birenge bya kristo Yesu
Ariwe buye ryo mu mfuruka
Rihurirwaho n’inkuta zose
Niwe muhuza w’ibyahoze bidahura
Iyuda n’isamariya abahuye nawe
Bahinduka abadasanzwe

[CHORUS]
Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Watch Video

About Nahuye Na Messiya

Album : Nahuye Na Messiya (Single)
Release Year : 2019
Added By : Florent Joy
Published : Nov 29 , 2019

More AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR Lyrics

AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR
AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR
AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR
AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl