Ingirakamaro Lyrics
Ingirakamaro Lyrics by MANI MARTIN
Uri Ingirakamaro mu buzima Uri ntagereranywa
Umurima urabizi umunwa wanjye urabihamya
Si birya byo gukunda bisanzwe kuba ngufite numva narahiriwe
Nk'uko iyo uhumirije amaso
Ay'umutima abona cyane
Nanjye Niko iyo nkubuze gato mbona umumaro wo kuba ngufite
Ndakwifuriza amahoro Aho Uri hose n'aho ujya hose
Izuba rirakurasire umunsi wawe ntukijime
Imvura igwa kubuntu irakugereho ntuzarumbye
Umva ndagukunda reka mbikubwire ukibasha kubyumva
Umva ndagukunda reka mbikubwire nkibasha kubivuga
Ntujya unsaba guhinduka uwo ntariwe kugira ngo ngushimishe
Wowe tujyana uko ndi ibitaribyo dufatanya kubihindura
N'iyo bibaye ngombwa Aho umuntu wese yimenya
Wowe umbonera umwanya n'iyo byaba bisa n'ibidashoboka
Sinshaka kuzabivuga mbibwira abandi wowe utakibyumva, yeeh
Umbera inyenyeri imurikira umwijima igahunga
Naguhawe, naguhawe na rurema nyir'abantu
Ari nawe Ari nawe rurema nyir'ibintu
Ibyo wifuza byose arabiguhe (arabiguheee)
Nk'uko iyo uhumirije amaso
Ay'umutima abona cyane
Nanjye Niko iyo nkubuze gato mbona umumaro wo kuba ngufite
Ndakwifuriza amahoro Aho Uri hose n'aho ujya hose
Izuba rirakurasire umunsi wawe ntukijime
Imvura igwa kubuntu irakugereho ntuzarumbye
Umva ndagukunda reka mbikubwire ukibasha kubyumva
Umva ndagukunda reka mbikubwire nkibasha kubivuga
Uuuuuuuuuuuuuuu
Uuuuuuiwiuuuuuuu
Watch Video
About Ingirakamaro
More MANI MARTIN Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl